Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko mu igenzura kimaze gukora ku buziranenge bw’ubuki, mu bwoko 23 bwagenzuwe bamaze kubonamo butanu butujuje ubuziranenge.
Bitangajwe nyuma y’uko mu minsi ishize iki kigo cyakuye ku isoko ubuki bwa Honey Hive nyuma yo gutahura ko bwongerwamo isukari. Mu bundi bwatahuwemo ikibazo bugiye gukurwa ku isoko ni ubwa Best Honey.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi muri Rwanda FDA, Alexis Gisagara, yabajijwe n’umunyamakuru wa Taarifa niba ubuki bugaragaza ibibazo bumaze igihe bucuruzwa, bidakwiye gutera impungenge ku buzima bw’abaturage.
Yavuze ko kugira ngo bamenye ko ikiribwa cyangwa ikinyobwa runaka kitujuje ubuziranenge babibwirwa n’umuturage nyuma bakabona gukurikirana. Hari ibicuruzwa byinshi ngo basanga bitujuje ubuziranenge bakabikura ku isoko.
Yatanze urugero ku kinyobwa kitwa Kibamba bakuye ku isoko.
Mu buki 23 bwagenzuwe, Rwanda FDA yasanze icyenda bufite ubuziranenge naho butanu butabufite ariko ngo bwazize aho bwari bubitswe. Ubundi bwoko ngo baracyasuzuma ibyabwo muri za laboratwari.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B Murangira, yavuze ko batazahwema gufata abacuruza ibintu byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.