Igice Kimwe Cy’Umuhanda Nyamagabe-Rusizi Si Nyabagendwa

Iki gice cy’umuhanda wa Nyamasheke- Rusizi cyangirikiye mu Kagari ka Buvugira, Umudugudu wa Bujagiro mu Murenge wa Nyabitekeri. Byabereye mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa Kamiranzovu.

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatatu taliki 24, Mata, 2024 niyo ivugwaho kuba nyirabayazana w’iki kibazo.

Imvura n’umuyaga kandi byagushije ipoto y’amashanyarazi bituma umuriro uyakomokaho ubura mu bice bimwe bya Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda wangiritse kubera imvura nyinshi yaraye iguye, bituma ucikamo kabiri igice kimwe kiratwarwa.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko harimo hareba icyakorwa ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa.

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe gito umuhanda Muhanga Ngororero nawo ufunzwe kubera kuzura amazi yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice biwukikije.

Iyi mvura yatumye umugezi wa Nyabarongo nawo wuzura.

Icyakora ntibyatinze amazi aragabanuka wongera kuba nyabagendwa.

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu.

Ibi bitanga umuburo ku bantu ko hari ibiza bishobora kuzaduka bikuruwe n’ubwinshi bw’amazi y’iyo mvura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version