Ubukungu Bwa Kenya Bwaciye Ku Bwa Angola

Ikigega mpuzamahanga cy’imari gitangaza ko amakuru y’ubukungu avuga ko Kenya iri kugira ubutunzi buruta ubwa Angola, ikazaba iya kane mu bukungu nyuma ya Afurika y’Epfo, Nigeria na Ethiopia.

Ni umwanya iki gihugu kiriho kuzageza byibura mu mwaka wa 2029.

Mu mwaka wa 2023 umusaruro mbumbe wa Kenya wanganaga na miliyari $ 108.9 mu gihe mu mwaka wabanje wa 2022 wanganaga miliyari $113.7

Ikindi gitangazwa na IMF ni uko na Ethiopia ishobora kuzaca kuri Nigeria mu by’ubukungu, ikaba iya kabiri mu bukungu bw’Afurika.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2020 ubukungu bwa Ethiopia bwari buto ku bwa Kenya ariko bukomeje gutera imbere cyane ndetse ngo bwazamutseho miliyari $159.74 mu mwaka wa 2023.

Ni amafaranga yatumye ica kure kuri Kenya.

The East African yanditse ariko ko ‘hari amakuru’ y’uko imibare ivuga ku bukungu bwa Ethiopia bwaba bukabirizwa.

Bavuga ko ibyo bikabyo bishoboka kubera ko hari igihe kinini iki gihugu cyamaze mu ntambara, bakibaza aho ariya madolari yavuye.

Abahanga bavuga ko ubukungu bwa Ethiopia bwazamutse ku kigero cya 7.2 ku ijana buba ubwa mbere bwazamutse kuri icyo gipimo muri Afurika yose muri icyo gihe.

Kenya, ku rundi ruhande, yazamuye ubukungu ku gipimo cya 5.5 ku ijana mu mwaka wa 2023.

Twabibutsa ko Ethiopia ari cyo.gihugu cya kabiri gituwe n’abaturage benshi nyuma ya Nigeria.

Iyo ingengo y’imari izamuka n’umusaruro mbumbe bikaba uko bikurura abashoramari kuko biba bigaragaza ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version