Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igihe cyari kigeze ngo Tshisekedi abe Perezida wigenga: Dr Buchanan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Igihe cyari kigeze ngo Tshisekedi abe Perezida wigenga: Dr Buchanan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2020 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu bubanyi n’amahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba Perezida Tshisekedi yaraye afashe umwanzuro w’uko ishyaka rye ryitandukanyije n’iry’uwo yasimbuye Joseph Kabila ari ingenzi mu kuyobora igihugu atavugirwamo.

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije abaturage be ko ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa  FCC Cash ryitandukanyije ku mugaragaro n’amashyaka akorana na Joseph Kabila yasimbuye.

Perezida Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Inteko ishinga amategeko iseswe, hatorwe abandi badepite bakora  mu nyungu z’abaturage kurusha iz’amashyaka baturukamo.

Tshisekedi yatangaje ko agiye gushyiraho ‘umuhuza wihariye’ ushinzwe gushaka abantu bazaba bagize Inteko ishinga amategeko ya DRC.

Taliki 24, Mutarama, 2019 nibwo Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora  DRC.

Iruhande rw’Intebe ye y’Icyubahiro hari hari igenewe uwo yasimbuye Bwana Joseph Kabila Kabange.

Amashyaka yombi yari yaremeranyijwe ko Tshisekedi yayobora igihugu, ariko mu Nteko ishinga amategeko( imitwe yombi) abo mu ishyaka rya Kabila bakagira ubwiganze.

Byaje kuba ikibazo ubwo habaga ikibazo cyo guhitamo  Minisitiri w’Intebe wagombaga kuyobora Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri baturutse mu mahuriro ya Politiki yari asanzwe atavuga rumwe.

Iyi mibare ya Politiki yakomeje kuba ihurizo kuri Perezida Felix Tshisekedi kuko atisanzuraga ngo afate ibyemezo mu buryo butaziguye kuko yahuraga n’inzitizi zishingiye ku miterere n’imiyoborere y’Inzego nkuru nk’Inteko ishinga amategeko n’izindi.

Yaraye afashe icyemezo kidasanzwe…

Kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi rihagaritse imikoranire n’Ihuriro ry’amashyaka akorana na Joseph Kabila.

Nyakubahwa Perezida wa DRC yavuze ko kiriya cyemezo gifashwe mu nyungu z’abaturage.

Hari amakuru avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abaturage bari barambiwe imikoranire bavuga ko ififitse hagati ya Tshisekedi na Kabila, bakemeza ko idindiza igihugu.

Abasesengura Politiki ya DRC bavuga ko niba icyemezo cya Tshisekedi kigamije inyungu z’abaturage koko, byaba ari byiza kandi ko bikwiye ko Umukuru w’Igihugu afata imyanzuro ntawe umuvugiramo.

Umwe mu babyemera batyo ni Umunyarwanda Dr Ismael Buchanan.

Dr Buchanan yabwiye Taarifa ko icyemezo cya Tshisekedi kizagira ingaruka ku gihugu bitewe n’uko azabyitwaramo.

Yemeza ko Perezida Tshisekedi aramutse afashe kiriya cyemezo mu nyungu z’ishyaka rye, atitaye ku nyungu z’igihugu byakurura imidugararo ikomeye, kandi yagira ingaruka ku gihugu no mu karere giherereyemo.

Yagize ati: “ Birakwiye ko Umukuru w’Igihugu afata umwanzuro kandi  ukubahwa. Niba Tshisekedi yafashe uriya mwanzuro mu nyungu z’abaturage ni ikintu kiza ariko abaye yawufashe agamije inyungu za Politiki z’ishyaka rye, byazagira ingaruka mbi kandi zarenga n’imipaka ya kiriya gihugu.”

Mu ngaruka Buchanan avuga ko zakurikiraho harimo iz’ubukungu kuri DRC, iz’ububanyi n’amahanga kuko DRC iri mu miryango myinshi y’ibihugu by’Afurika nka CPGL n’indi.

Dr Buchanan avuga ko akurikije uko Politiki yatangiye kuva Tshisekedi ajyaho, igihe cyari kigeze ngo afate  ‘icyemezo cyo kwigenga.’

Kuba Moïse Katumbi yishimiye icyemezo cya Tshisekedi ngo ni ibintu  byumvikana kuko Kabila atigeze amubanira neza.

Hashize igihe gito Katumbi yakiriwe na Tshisekedi baraganira ku ngingo zitatangajwe ariko zitaburamo n’imikoranire ya Politiki hagati yabo kuko uriya mugabo[Katumbi] yari amaze igihe gito agarutse muri DRC.

Haribazwa icyo Kabila ari bukore kuri iki cyemezo cya Tshisekedi(Photo@The New York Times)
TAGGED:BuchananDRCfeaturedKabilaKatumbiPerezidaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AS Kigali irakomeje, itsinze Orapa FC 1-0
Next Article COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?