Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igihe Umuntu Amara Yitwa Ko Yakingiwe COVID-19 “Byuzuye” Cyatangiye Gusubirwamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Igihe Umuntu Amara Yitwa Ko Yakingiwe COVID-19 “Byuzuye” Cyatangiye Gusubirwamo

Last updated: 06 January 2022 7:48 am
Share
SHARE

Mu gihe gito kiri imbere, kuba warahawe inkingo ebyiri za COVID-19 aho zateganyijwe cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson ntibizaba bigihagije ngo witwe ko wakingiwe byuzuye nk’uko bimeze ubu.

Guverinoma ya Singapore yamaze kwemeza ko guhera ku wa 14 Gashyantare 2022, abaturage bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa ko bakingiwe byuzuye nibaba batarafata urukingo rumaze kumenyekana nk’urwo gushimangira cyangwa ‘booster shot’ mu Cyongereza.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye kuri uyu wa Gatatu yagize iti “Abantu bose bafite imyaka 18 kuzamura basoje gahunda isanzwe yo kwikingiza, bakwiye kwihutira guhabwa urukingo rushimangira rwo mu bwoko bwa mRNA bitarenze iminsi 270, nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma muri gahunda y’ibanze y’ikingira.”

Ni ukuvuga umuntu wese umaze amezi icyenda ahawe urukingo rwa kabiri.

Bivuze ko abazaba batarishimangiza, bazatakaza kwitwa ko bakingiwe byuzuye kimwe n’ubundi burenganzira bijyana.

Si ho ha mbere. Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi iheruka gutangaza ko yemeje amabwiriza ateganya ko Icyemezo gihamya ko umuntu yakingiwe covid-19 kizajya kimara iminsi 270, ni ukuvuga amezi icyenda.

Yatangaje ko icyo cyemezo gihura n’uburyo Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Ibyorezo cyateganyijwe ko abantu bemerewe guhabwa urukingo rushimangira nyuma y’amezi atandatu bakingiwe byuzuye.

Iti “Icyo cyemezo kizagumana agaciro mu kindi gihe cy’inyongera cy’amezi atatu yiyongera kuri yayandi atandatu, kugira ngo gahunda y’ikingira mu gihugu inoze gahunda zayo maze abaturage babone urukingo rushimangira.”

Ni gahunda izatangira ku 1 Gashyantare 2022.

Mu bindi bice, guhera mu Ukwakira 2020 Leta za Israel na Bahrain zemeje ko abaturage batarafata urukingo rushimangira bagiye gutakaza uburenganzira baheshwaga no kwikingiza kubera ko banze gufata urukingo rwa gatatu (cyangwa rwa kabiri ku bakingiwe J&J).

Nko muri Israel, umuntu wakingiwe byuzuye ni we wemererwa kwinira muri hotel, resitora n’ahandi henshi abantu bahurira bari hamwe, imbere mu nyubako.

No mu Rwanda, ubu mbere yo kujya mu kabari, mu isoko, mu modoka rusange, ubu ni ukugaragaza ko wakingiwe.

Kugira ngo ibigenzure, Leta ya Israel yashyizweho icyo yise ‘green pass’ gitambutsa abo bantu ku nyubako umuntu asabwa kugaragaza ko yakingiwe, igahabwa gusa abikingije byuzuye cyangwa bakirutse COVID-19 nubwo bo hiyongeraho amabwiriza yihariye.

Nyamara guhera ku wa 3 Ukwakira, Leta yemeje ko iyo ‘green pass’ izajya imara amezi atandatu gusa nyuma yo guhabwa urukingo rwa kabiri.

Bivuze ko ayo mezi nashira umuntu ntahabwe urukingo rwa gatatu, azafatwa nk’utarakingiwe byuzuye atangire gukumirwa.

Israel ubu ikataje mu gukingira kuko igeze ku rukingo rwa kane rwa COVID-19.

Leta zunze ubumwe za Amerika na yo iheruka gutangaza ko mu gihe kiri imbere igisobanuro cy’umuntu wakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye kizahinduka.

Kugeza ubu 87% by’abatuye Singapore bahawe inkingo ebyiri, naho 42% bahawe inkingo zishimangira.

Urukingo rushimangira barimo kuruha abantu bafite imyaka 18 kuzamura, kandi bamaze amezi atanu bahawe urukingo rwa kabiri.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoIsraelSingapore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Mubazi Zo Kwishyura Moto i Kigali Zaba Zigiye Gukora Mu Buryo Burambye?
Next Article Ubukungu Bwa Tanzania Bwifashe Neza Kurusha Ubwa Kenya, Ntibisanzwe!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?