Igisasu Cyarashwe Mu Rugo Rwa Netanyahu

Igisasu kiraswa na drone

Hezbollah yaraye irasiye muri Lebanon igisasu cya missile ku nyubako ya Minisitiri w’Intebe iri ahitwa Caesarea.

Icyakora ngo izo missile zamuhushije kuko zasanze atayirimo.

Kuba byabaye ubwabyo ni ikibazo ku mutekano wa Netanyahu kuko bidasanzwe ko ibisasu byambuka umupaka uwo ari wo wose bikagera muri Israel mu buryo bubyoroheye.

Icyakora itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko hari drones ebyiri zaturutse muri Lebanon zakumiriwe zitaragerayo, zirahanurwa.

Andi makuru yatangajwe na Televiziyo yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Hadath avuga ko ziriya drones zarashe kwa Netanyahu ariko zisanga we n’umugore we Sara Netanyahu badahari.

Nta muntu ibyo bisasu byakomerekeje nk’uko The Jerusalem Post ibyemeza.

Hari ahandi muri Israel hagabwe ibisasu bya Hezbollah bikomeretsa abaturage mu bice birimo no muri Galilaya, aho abantu bane barimo n’umugabo w’imyaka 30 bakomerekejwe nabyo.

Ibiri kuba muri iki gihe bije bikurikiye urupfu rwa Yahya Sinwar wayoboraga Hamas wishwe ku wa Gatatu w’iki Cyumweru kiri kirangira.

Sinwar yaciwe muri Gaza aho yari amaze igihe yihisha ingabo za Israel.

Yishwe nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Hamas asimbuye Ismael Hanniyeh nawe wishwe na Israel arashwe missile ubwo yari ari mu Iran mu muhango w’irahira rya Perezida Masoud Pezeshkian.

Israel kandi yishe na Hassan Nasrallah wayobora Hezbollah imutsinze muri Lebanon mu byumweru bike bishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version