Hari umufatanyabikorwa wa Kiyovu Sports witwa Gorillas Coffee ugiye kuyiha $50,000 azayifasha gukomeza kwiyubaka.
Kiyovu Sports imaranye igihe ibibazo birimo n’ibyo yafatiwe na FIFA birimo kutagura abakinnyi nyuma y’uko hari abayireze ko yabirukanye bidakurikije amategeko.
Byarayishegeshe bigeza n’aho imanuka mu manota kuko ubu ifite amanota atatu yonyine yakuye kuri AS Kigali mu minsi yatambutse.
Gusa abanyamuryango ba yo bafatanyije na Komite Nyobozi y’ikipe yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Gorillas Coffee, akaba amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Ayo masezerano afite agaciro k’ibihumbi 50$ (angana na miliyoni Frw 67 ).
Ku ikubitiro, igice cya mbere cy’ayo mafaranga cyahise gitangwa, hatangwa $ 20,000 ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 20.
Hagati aho hari n’abakinnyi iri kuganiriza kugira ngo bazongere bayibere abakinnyi.
Barimo Riyad Nordien ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mugenzi Cédric, Mosengo Tansele, Niyonkuru Ramadhan n’umunyezamu Ishimwe Patrick.
Gusa kugira ngo aba bakinnyi bagaruke, birasaba Kiyovu Sports kubatangaho angana na miliyoni Frw 15 F kuko bamwe muri bo yari ibafitiye imishahara itabishyuye.
Kiyovu Sports ifite icyizere ko mu gihe kitarambiranye, abo bakinnyi bazaba bagarutse muri iyi kipe y’abanya Kigali bo hambere.
Abanyakigali bo muri iki gihe bo biyumva muri AS Kigali kurushaho.