‘Igitugu’ cya Netanyahu Cyatinzweho Mu Rukiko

Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha burega Bwana Benyamin Netanyahu usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Israel, uwahoze ayobora ikinyamakuru Walla cy’i Yeruzalemu yabwiye urukiko ko Netanyahu yabashyiragaho igitutu gikomeye ngo bamwandike neza. Yavuze ko hari bamwe mu bakozi be basezeye akazi kubera Netanyahu.

Netanyahu niwe Minisitiri w’Intebe wa Israel wa mbere ujyanywe mu rukiko akiri mu kazi.

Araregwa gutegeka ibinyamakuru kujya bimwandikaho neza, ibibyanze akabiha ruswa.

Bwana Ilan Yeshua wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru kitwa Walla!Communications Channels Ltd watanze ubuhamya bushinja Netanyahu, yabwiye urukiko ko uriya mugabo yabashyiragaho igitutu kiremereye k’uburyo hari bamwe mu banditsi ba kiriya kigo basezeye akazi.

- Kwmamaza -

Ilan Yeshua yayoboye kiriya kigo guhera mu Ugushyingo, 2006 ageza mu Kamena 2019.

The Jerusalem Post yanditse ko Yeshua yashinje Netanyahu gukoreshaga igitutu kiremereye akohereza intumwa ze kuza gutegeka abanditsi ba Walla! uko bandika inkuru zimwerekeyeho.

Bwana Yeshua mu rukiko ashinja Netanyahu

Byaje kugeza ubwo bamuhimba izina rya Kim Jong Un kubera igitugu yabashyiragaho.

Bwana Yeshua yabwiye Urukiko rukuru rwa Yeruzalemu ko we n’umwanditsi mukuru wa Walla! Witwa Avi Alkalai bise Netanyahu Kim kubera ko yitwaraga nkawe.

Yagize ati: “ Ibyo abanyapolitiki ba Israel bose hamwe badukoresheje mu gihe cy’imyaka 13 nsanga bingana n’ibyo Netanyahu n’umugore we Sara badukoresheje mu nyungu zabo mu myaka itatu gusa ishize.”

Yeshua yabwiye urukiko ko yatakaje abanditsi bakomeye bavuye mu kazi kubera kurambirwa igitutu cya Netanyahu n’umugore we.

Umwe muri bo w’ikirangirire kurusha abandi ni Yinon Magal yigeze kubaza Yeshua ati: “ Ibi ni ibiki turimo? Ko mbona Netanyahu ari kudukoresha amarorerwa mu mwuga?”

Netanyahu yashinjwe ko yahaye ruswa ibinyamakuru byinshi kugira ngo bikore kandi bizakomeze gukora inkuru zimuvuga neza we na Madamu we Sara Netanyahu.

Yategekaga ibinyamakuru kumutaka cyane ariko nanone ntibyibagirwe kwandika nabi ku munyapolitiki bari bahanganye witwa Bwana Naftali Bennett.

Itangazamakuru ryategetswe na Netanyahu gukora uko rishoboye rigatesha agaciro Bennett n’ishyaka rye Yamina Party kugira ngo atazamusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Twababwira ko Bwana Benyamin Netanyahu ari we Minisitiri w’Intebe wa Israel umaze igihe  muri ibi biro biherereye i Tel Aviv.

Ubwa mbere yabaye we guhera muri 1996 kugeza 1999, avaho aza kugaruka kuri uyu mwanya ukomeye muri 2009 kugeza n’ubu.

Uwunganira Netanyahu yavuze ko ibyo Ilan Yeshua avuga ntaho bigaragara mu kirego ubushinjacyaha bwazaniye urukiko bityo ko byateshwa agaciro.

Urukiko rwavuze ko kuri iyo ngingo yazamuwe n’ubwunganizi, ruzayisuzuma rukazagira icyo ruyitangazaho.

Netanyahu ari kunganirwa n’abavoka batatu barimo Me Boaz Ben-Tzur uri mu bahanga bakomeye mu by’amategeko Israel ifite kugeza ubu.

Hari gutekerezwa k’uwasimbura Netanyahu…

Kubera ko Netanyahu ari kuregwa ruswa no gukoresha ububasha mu buryo butari bwo, kandi bishobora gutuma yegura cyangwa akeguzwa, Perezida wa Israel Reuven « Ruby » Rivlin, yatumije abayobora imitwe ya Politiki yose muri Israel kugira ngo barebe ishyaka ryazavamo uzasimbura Netanyahu.

Icyagaragaye ni uko nta shyaka ryabonye ubwiganze k’uburyo ryatangira gushakwamo umukandida wasimbura Benyamin Netanyahu.

Perezida Rivlin yatangiye gusuzuma niba amashyaka yazavamo uzasimbura Netanyahu

Ibi byatumye hakekwa ko ishyaka rye Likud rishobora gukomeza kuyobora ariko nanone hari abandi basesenguzi bavuga ko muri Israel hashobora kongera kuba amatora ya Minisitiri w’Intebe, akazaba abaye aya gatanu mu gihe kitarenze umwaka n’igice.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version