Minisiteri W’Intebe W’u Bwongereza YEGUYE

Boris Johnson wari umaze igihe gito abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje yeguye.

Ni nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka rye byatumye hari n’Abaminisitiri babiri begura.

Umwe mu Baminisitiri be bakomeye uherutse kwegura ni uwari ushinzwe imari witwa Rishi Sunak.

Rishi mbere yo kwegura yabwiye Minisitiri w’Intebe ko ibintu ari mo bitazaramba.

- Advertisement -

Mbere y’uko  yegura, yabanje kubiganiraho na Perezida wa Komite nyobozi y’Ishyaka rye rya Tory witwa Sir Graham Brady bemeranya ko agomba kuva ku izima akegura.

Amakuru avuga ko muri Nzeri, 2022 ari bwo hazatorwa undi muntu uzasimbura Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Biteganyijwe ko mu masaha ashyira umugoroba kuri uyu wa Kane ari bwo Boris Johnston aza gutangaza ko yeguye.

Ibi byatumye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Liz Truss wari uri mu nzira ajya muri Indonesia ategeka ko indege ye ihindukira akagaruka mu Bwongereza.

Ikindi gisa n’aho kitari bwemerwe ni uko Boris ari butangaze yeguye ariko agakomeza gukorera mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuzageza mu Ukwakira, 2022.

Ni igitekerezo gishobora kuza kwanga n’Abadepite bo mu ishyaka rye.

Hari undi muyobozi muri Guverinoma y’u Bwongereza nawe weguye arangije atangaza ko byaba byiza na Boris yeguye ariko akanasaba Umwamikazi imbabazi ndetse akamugira inama y’uwaba amusimbuye.

Na mbere ye hari abandi beguye…

Biragoye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ugategeka igihe kirekire.

Uretse umugabo witwa Tony Blair wagiye kuri uriya mwanya guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2007, abandi bose bagiye bavaho muri manda ya mbere cyangwa iya kabiri igeze hagati.

Avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe bigoye cyane  kubera ko ari akazi gasaba gufata imyanzuro buri munsi kandi gahangayikisha kuko itangazamakuru n’abandi banyapolitiki baba bacungira  Minisitiri w’Intebe hafi.

Uretse Tony Blair weguye kubera itangazamakuru ryashyize ahagaragara iby’uko yabeshye Inteko ishinga amategeko ikemeza ko ingabo z’u Bwongereza zijya muri Iraq guhirika Saddam zimuziza ko yari atunze ibitwaro bya kirimbuzi kandi ntazo,  uwamusimbuye witwa Goldon Brown nawe yaje kwegura.

Yasimbuwe na David Cameron.

Cameron yatangije umushinga wo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi biramunanira aza kwegura.

Hari mu mwaka wa 2016.

Yasimbuwe na Madamu Theresa May nawe byaje kunanira ndetse we yaje kurira imbere yaza cameras z’abanyamakuru ubwo yatangazaga ubwegure bwe.

Yavuze ko umuhati yashyizeho wo gukura igihugu cye mu Bumwe bw’u Burayi wanze kugira icyo ugeraho.

Ubu ni ukureba uko ibya Borris Johnston bizarangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version