Ihohoterwa Mu Kazi Rikomeje Kugaragara, Abakozi Bo Mu Ngo Bibasiwe Kurushaho

Ubushakashatsi n’isesengura rikorwa ku murimo mu Rwanda bigaragaza ko ihohoterwa rikomeza kubaho mu bakozi by’umwihariko abakobwa n’abagore, rigafata indi ntera iyo bigeze ku bakozi bo mu ngo.

Umuyobozi w’Umuryango ActionAid Rwanda Josephine Irene Uwamariya yabwiye Taarifa ko ihohoterwa rikomeza kugaragara ririmo irishingiye ku gitsina nko ku bakeneye akazi cyangwa kuzamurwa mu ntera, cyangwa igihe umukoresha atangiye kugenda ku mukozi amushakaho amakosa.

Uyu muryango utanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa, no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.

Yagize ati “Ihohoterwa mu kazi ntabwo ari akazi. Umukozi ntakwiriye gutakaza amahirwe ngo ni uko yanze ko ahohoterwa, kuko benshi bisanga mu mwanya utoroshye bakabyemera, atari uko babishaka ahubwo ari uko bashaka akazi, bakanga kuvuga ‘oya’ kuko bumva ingaruka yo kutemera, ko bashobora gutakaza akazi.”

- Advertisement -

Yavuze ko abakozi bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, kuko hari ubwo usanga abakoresha babashyira mu mwanya wo kumva ko bababeshejeho.

Ati “Kandi burya ni magirirane. Umukozi aba akora n’umukoresha akabona inyungu mu byakozwe, bose rero hari aho bahurira. Umukozi rero umushahara bemeranyije agomba kuwuhembwa, igihe banawukase bitari ngombwa batanabyemeranyije kuko umushahara ari ntavogerwa, nabwo umukozi aba akorewe ihohoterwa.”

Bimwe mu bitiza umurindi ihohoterwa ngo harimo no kutamenya amategeko arengera umukozi, ugasanga amategeko arahari menshi kandi meza, ariko ntabwo amenyekanishwa uko bikwiye.

Ikindi ngo ni uko iyo umukozi uhohotewe, akwiye kugira ubutwari akavuga ibyabaye bigakurikiranwa.

Uwamariya yakomeje ati “Iyo umuntu yacecetse akaba nka babandi ngo ntitakariza akazi, akicecekera, baguma baguhohotera kandi umuntu uburenganzira bwe bukwiye kubungabungwa.”

Abakora mu ngo bahohoterwa kurushaho

Uwamariya yavuze ko abakobwa by’umwihariko abakora mu ngo ari bo bahohoterwa cyane, agasaba ko hakorwa ibishoboka mu kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ati “Impamvu ni ba bakozi bakora batagira amasezerano, ni abakozi baba mu rugo, bagakoreshwa igihe cyose bahari, kandi ntibanagire n’ikiruhuko.”

Yavuze ko hari n’abo abakoresha bafatira indangamuntu zabo ngo batazabiba, ibyo nabyo bikaba ihohoterwa. Hari n’abagera igihe cyo guhembwa, abakoresha bakabakata amafaranga nta mpamvu ifatika.

Umwe mu bahaye ubuhamya Taarifa utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze uburyo yahohoterwaga bikomeye n’uwamukoreshaga amuhemba 15.000 Frw ku kwezi, kugeza ubwo yanamufashe ku ngufu.

Umunsi umwe ngo yaramuhamagaye ngo amukorere isuku mu cyumba, aramwubira amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje igitinyiro yari amufiteho.

Uwo mugore yagumye ku kazi kuko yari akeneye amafaranga, ntiyanagira uwo abwira ibyabaye kuko yumvaga bimuteye ipfunwe kuba yagira uwo abihingukiriza.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bw’Urwego Ruharanira Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, GMO, mu 2019 bwerekanye ko mu bakozi bose, abakozi b’abagore hafi 10 bajya mu kazi cyangwa baba bakarimo barahohotewe.

U Rwanda rwasabwe gusinya amasezerano ku kurwanya ihohoterwa

Uwamariya yavuze ko mu gukomeza guteza imbere imiterere y’umurimo mu Rwanda, u Rwanda rukwiye gusinya amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihohoterwa n’ivangura ku mugore n’umukobwa mu kazi, Violence and Harassment Convention, 2019 (No. 190).

Yavuze ko nubwo u Rwanda rufite amategeko ahana ihohoterwa, rukwiye kwifatanya n’ibindi bihugu mu gusinya ayo masezerano mpuzamahanga.

Ati “Nirushyira umukono kuri ariya masezerano ruzaba rwongeye kugaragaza ko ari igihugu ntangarugero cyimakaza amategeko n’amabwiriza na politiki zose mu guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yabwiye Taarifa ko aya masezerano nta mpungenge ko atazashyirwaho umukono, cyane ko nta kiyakubiyemo kinyuranye n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Gahunda irahari, ayo masezerano hashize igihe gito yemejwe, mu 2019, ariko hagati aho mu 2020 muzi ko twari mu bintu bya COVID-19 n’ibindi, ibyihutirwa byabaye byinshi ntabwo ari ukuvuga ngo ntabwo tuzayasinya, cyane ko ibiyakubiyemo nta kibazo kirimo ndetse hari ibiri muri ayo masezerano twe dufite mu mategeko y’igihugu cyacu.”

Yatanze urugero ku gushyirwa ku nkeke mu kazi, avuga ko kubihana biteganywa mu itegeko ry’umurimo n’iry’abakozi ba leta.

Minisitiri Kayirangwa yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake mu kurinda abakozi, bitandukanye n’ibihugu bisinya amasezerano ariko ntibiyashyire mu bikorwa.  

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version