N’ubwo Guhangana Na COVID-19 Byashyizwemo Ingufu, Inzira Iracyari Ndende-Kagame

Mu  ijambo Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ku bayobozi  baganiraga uko hashyirwaho amasezerano arambye yo guhangana n’icyorezo COVID-19 , yababwiye ko n’ubwo isi yakoranye ibakwe( ingufu) ngo ihangane na COVID-19, ariko hakiri byinshi byo gukora.

Hari mu kiganiro cyahuje abayobozi bo muri Afurika n’abandi bo hirya no hino ku isi mu rwego rwo kuganira k’uguhangana na COVID-19 binyuze mu gushyiraho ingamba zirimo no gukora inkingo zihagije abatuye Isi.

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko n’ubwo hari amasezerano yo kureba uko habaho ubufatanye mu guhangana na COVID-19, ariko inzira ikiri ndende.

Aya masezerano yiswe The Pandemic Preparedness Treaty, akaba ategerejwe kuzatangazwa  mu mpera za Gicurasi, 2021.

- Kwmamaza -

Iriya nama yari iyobowe n’abandi bayobozi  barimo Madamu Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia na Madamu Helen Elizabeth Clark wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zélande.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye kugira ngo muri Afurika hubakwe uruganda rukora inkingo cyane cyane urwa COVID-19.

Avuga ko igihe cyose Afurika izaba itaragira ruriya ruganda, izahora isaba inkingo ibindi bihugu kandi ngo ibi ntibikwiye.

Ikindi Umukuru w’Igihugu yavuze ni uko uburyo bwiza kurusha ubundi bwo guhangana n’ibyorezo ari ukubyirinda.

Yemeza ko kugira ngo bigerweho bisaba ko abantu bamenya kwirinda gusagarira ibidukikije, ahubwo bakabikoresha mu buryo butuma biramba.

Yarangije ijambo rye avuga ko ibihugu bigomba gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima ariko bigakora bidahenze ibihugu.

Yijeje abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rutegereje ibizatangazwa muri raporo iri gutegurwa na Ellen Johnston Sirleaf na Helen Clark n’abandi bahanga bagize itsinda ryitwa Independent Panel on Pandemic Preparedness and Response for the Future.

Ellen Johnston Sirleaf
Abandi bitabiriye irina nama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version