Ikibatsi Cy’Umubano: Dr Biruta Yakiriye Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga Wa Uganda

Bisa n’aho umubano w’u Rwanda na Uganda uri gusubira mu nzira wahozemo mbere y’ibibazo byawushegeshe guhera mu mwaka wa 2018. Kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda (Rtd) Gen  Odongo Jeje Abubakhar yaje kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta nabyo ni ikibyerekana.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, handitse ho ko Minisitiri Biruta yakiriye Hon. Jenerali Odongo Jeje Abubakhar, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda n’intumwa ze kandi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ‘gushimangira’ ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu myaka yashize u Rwanda na Uganda ntibyari bibanye neza kubera ko Uganda yavugaga ko u Rwanda rwohereza intasi zarwo kuyihungabanyiriza umutekano, u Rwanda narwo rukavuga ko ubutegetsi bw’i Kampala bushyigikiye kandi bucumbikiye abaza kuruhungabanyiriza umutekano.

Ni ikibazo cyaje gutuma u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda mu rwego rwo kubarinda guhohoterwa n’ubuyobozi bw’aho kuko hari benshi  bwafataga bukabakorera iyicarubozo bubashinja kuba intasi z’u Rwanda.

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashaka ko abaturage barwo bajya mu gihugu badashobora kuboneramo umutekano kandi ngo ikibabaje ni uko n’abafatwaga bashinjwa kuba intasi batagezwaga imbere y’ubutabera ngo baburane, bibahame cyangwa ntibibahame barekurwe.

Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe kenshi Abanyarwanda bazanwaga n’inzego z’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda, bakahagera berekana ku mibiri yabo ibikomere bavugaga ko batewe n’iyicarubozo bakorewe na CMI.

Uru ni urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare rwayoborwaga na Major General Abel Kandiho.

Mu Byo Gen Abel Kandiho Yazize Haba Harimo Abanyarwanda?

Kubera ko umwuka mubi wari ukomeje kuzamuka hagati ya Kigali na Kampala, byabaye ngombwa ko habaho ubuhuza bwakozwe na Angola.

Inshuro nyinshi abayobozi bakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Luanda ngo baganire uko ikibazo cyakemuka ndetse hari n’imyanzuro yemejwe yasabaga ko Uganda igomba kureka gukomeza gufasha abateguraga umugambi mubi ku Rwanda bo muri RNC n’abandi.

Ibintu byakomeje kugerageza gushyirwa k’umurongo kugeza ubwo intambwe ikomeye yo gufungura umpaka wa Gatuna yashyirwaga mu bikorwa.

Byaje bikurikiye ikurwa ku buyobozi bwa CMI rya Major  General Abel Kandiho uwasimbujwe Major General James Birungi.

Hagati aho ariko, na Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zitwanira k’ubutaka yasuraga Perezida Kagame bakaganira.

Igihu mu mubano hagati y’u Rwanda na Uganda cyakomeje kweyuka ndetse bamwe mu bari abakozi ba RNC babaga muri Uganda barahirukanwa.

Uwazingishijwe akarago ku manywa y’ihangu ni Robert Mukombozi yari asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia akaba yarafatiwe muri Uganda aho  yaje mu ruzinduko rw’akazi yoherejwemo n’ubuyobozi bwa RNC.

Bidatinze Perezida Kagame yaje kujya muri Uganda mu munsi mukuru w’amavuko wa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Muri uyu muhango n’Umunyarwanda Masaamba Intore yarabasusurukije.

Ikindi cy’ingenzi ni uko muri uko kuzahura umubano, Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye witwa Amb Adonia Ayebare yahawe ubutumwa ngo abuzanire Perezida Kagame.

Ayebare ni Ambasaderi wa Uganda mu Umuryango w’Abibumbye, akaba n’Intumwa yihariye ya Museveni. Yakunze gutumwa kenshi mu bibazo n’u Rwanda.

Mu magambo avunaguye, kuba Minisitiri Odongo nawe aje kuganira na Biruta ni ikindi kimenyetso cy’uko umubano hagati ya Kigali na Kinshasa uri mu nzira zo gusugira.

Icyakora nk’uko bisanzwe hagati y’ibihugu bihahirana, inzego z’ubucuruzi hagati ya Kinshasa na Kigali zigomba gukomeza kuganira kugira ngo ubucuruzi buzakorwe neza nta ruhande rushinja urundi kuruhungabanyiriza ubukungu binyuze mu kurucuruzaho ibintu bikemangwa haba mu biciro haba no mu buziranenge.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version