Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikibazo Cy’Abimukira: U Rwanda Rurishyuza Ubwongereza Miliyoni £50
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ikibazo Cy’Abimukira: U Rwanda Rurishyuza Ubwongereza Miliyoni £50

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2025 7:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera impamvu u Rwanda ruvuga ko zishingiye k’ukutubahiriza amasezerano rwagiranye n’Ubwongereza, rwatangiye kubwishyuza Miliyari Frw 89 zingana n’amafaranga y’amapawundi Miliyoni 50.

Kigali ifashe iki cyemezo nyuma y’uko London iherutse kwanzura ko nayo ihagaritse inkunga yahaga u Rwanda, ikabikora mu rwego kuruhana kubera ko rufasha M23.

M23 ni umutwe w’abarwanyi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko bafashe intwaro bizeye ko, binyuze mu ntambara, ubutegetsi bw’igihugu cyabo buzabumva, bukemera ko baganira.

Icyakora kugeza ubu ibyo ntibiraba.

Abanyaburayi barimo n’Abongereza bavuga ko u Rwanda ari rwo rufasha M23 bityo ko rukwiye guhanwa.

Rwo ruvuga ko ibya M23 biyireba, rukemeza ko ibyo irwanira ari ibibazo ifitanye n’ubuyobozi bwa Kinshasa, ko ntaho ruhuriye nabyo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cyafasha abantu bari guharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho, nta kibi kibirimo.

Ubwo rwagiranaga amasezerano n’Ubwongereza ariko ubutegetsi bw’iki gihugu muri iki gihe bukayahagarika, Ubwongereza bwasabye u Rwanda kureka kubwishyuza amafaranga yari asigaye, bwitwaje ko umubano hagati ya Kigali na London wari mwiza.

U Rwanda rwarabyemeye kugeza ubwo Ubwongereza butangaje ko bwarufatiye ibihano, bituma narwo ruhindura icyemezo rwari rwarafashe hagati aho.

Indi ngingo yatumye u Rwanda rurekera aho kwirengagiza ibiri muri aya masezerano, ni amagambo ruvuga ko agamije kurusebya aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye, hari tariki 26, Gashyantare, 2025.

Collins yavuze ko u Rwanda rukorana na ADF, umutwe w’abarwanyi bo muri Uganda washyizwe ku rutonde rw’indi ikora iterabwoba, ibintu byarakaje Kigali.

Amaze kuvuga atyo, byongereye ubukana ko kibazo cyari gisanzwe hagati aho, bituma ibintu birushaho gukomera.

Ubwo Lord Collins yasuzumaga uburemere bw’ibyo yavuze, yaje kwigarura ndetse tariki 28, Gashyantare, 2025 yandikira ibaruwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yihohora.

Uko bigaragara, nta kintu kinini byahinduye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi hagati aho.

N’ikimenyimenyi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yabwiye The Telegraph ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa ko rwishyuza amafaranga ubwami bw’Ubwongereza bururimo.

Yolande Makolo ati: “Turishyuza ayo mafaranga rero kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura.”

Avuga ko u Rwanda rwoherereje Ubwongereza impapuro z’amafaranga bugomba kwishyura angana na miliyoni 50 z’amapawundi.

Yasobanuye ko kutubahiriza ibikubiye mu masezerano Ubwongereza bwasinyanye n’u Rwanda ari byo ntandaro yo kuba ruri kwishyuza amafaranga rwemerewe n’ibikubiye mu masezerano impande zombi zasinye.

Aya masezerano avugwa aha, yarashyiriweho umukono i Kigali n’Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza wari ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu James Cleverly[ ntakiri we] na mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Hari taliki 05, Ukuboza, 2023.

TAGGED:AbimukiraAmapawundiAmasezeranoCongofeaturedM23u RwandaUbwongerezaUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Ya Israel Na Hamas Ishobora Kubura
Next Article The Ben Yanenze Uko Trace Awards Yo Muri Tanzania Yari Iteguwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?