Ikibuga cy’Indege cya Kigali Cyahawe Icyemezo Cyo Kwita Ku Buzima Bw’Abagikoresha

Inama mpuzamahanga y’ibibuga by’indege (ACI) yahaye Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali icyemezo gihamya ko giha agaciro ubuzima bw’abagikoreraho, abagenzi bagikoresha n’abagisura.

Ni icyemezo cyatanzwe nyuma y’isuzuma rikorwa muri gahunda yiswe ACI Health Accreditation. Ni icyemezo gifite agaciro gakomeye bijyanye n’ibihe bigoye mu by’ubuzima kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda, bwatangaje ko “Iki cyemezo gishimangira ko Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyita cyane ku buzima bw’abakora ku kibuga cy’indege, abagenzi n’abagisura.”

Guhabwa icyo cyemezo ngo byatewe n’uburyo iki kigo cyitaye ku kubahiriza amabwiriza atangwa na ACI, amabwiriza ajyanye no gusubukura ibikorwa muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 n’andi agenda atangwa n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege za Gisivili, ICAO.

- Advertisement -

Mu mabwiriza yubahirizwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ni uko abagikoresha baba bapimwe COVID-19, ndetse iyo bakigendaho bapimwa umuriro.

Biteganywa ko iki cyemezo kizageza ku wa 25 Ugushyingo 2020.

Gitangwa ku bibuga by’indege bisaga 400.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version