Abanyarwanda Batangiye Gukingirwa COVID-19

Abanyarwanda barimo abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bakora mu byiciro byihariye batangiye gukingirwa COVID-19. Ni amakuru twakuye kuri bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, ariko RBC yo yabwiye Taarifa gukingira bizatangira ku wa tariki 15, Gashyantare, 2021.

Gukingira nyabyo bizatangira mu Cyumweru gitaha guhera tariki 15, Gashyantare, 2021.

Amakuru twamenye kandi ni uko igikorwa cyo gukingira Abanyarwanda cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 11, Gashyantare, 2021 kibera i Gikondo ahari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inkingo, ahitwa Jua Kali, i Gikondo mu Kicukiro.

Hagati aho n’Abanyarwanda baba muri Israel batangiye gukingirwa COVID-19.

- Advertisement -

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangaje kuri Twitter ko Abanyarwanda bakora muri Ambasade yarwo muri kiriya gihugu n’abandi biga muri Kaminuza zaho bakingiwe COVID-19.

Bakingiriwe muri Kanimuza yitwa Hadassah.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Bwana Ron Adam yashimiye igihugu cye ko kiri gukorera Abanyarwanda ibintu by’ingirakamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version