ITURI: Abantu 40 Bishwe Mu Minsi Itatu, UN Iratabaza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi, UN Office for the Coordination of Humanitarian Affairs, ritangaza ahitwa Bunia mu Ntara ya Ituri muri DRC hari kubera ubwicanyi budasanzwe k’uburyo mu minsi itatu hamaze gupfa abantu bagera kuri 40.

Bivuze ko ku munsi hicwa abantu barenga gato 13 ugereranyije.

Ubuyobozi bwa ririya shami buvuga ko intambara n’imidugararo yaranzwe muri kiriya gice mu myaka myinshi yatambutse yatumye abagituye bakuka umutima, bamwe bajya mu mitwe y’inyeshyamba byo guhebera urwaje.

Imibare yabwo kandi ivuga ko guhera muri Mutarama, 2023 abantu bagera ku 600 ari bo bamaze kwicwa, abagera kuri 345,000 bavanwa mu byabo.

- Advertisement -

Ikibazo kiriho ni uko abakozi ba UN batanga ubufasha bagorwa n’uko batabona inkunga ihoraho kandi izira igihe ngo ibafashe gufasha abavanywe mu byabo n’iriya midugararo biganjemo abagore n’abana.

Inkunga baterwa ingana na 30% gusa by’amafaranga bakeneye ngo bafashe abantu bose bari mu bibazo kandi badasiba kwiyongera.

Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru wa UN witwa Stéphane Dujarric asaba amahanga guhaguruka agatanga amafaranga n’ibindi bintu nkenerwa kugira ngo abatuye Ituri batabarwe kandi imbaraga zo guhosha iriya mirwano zongerwe.

Stéphane Dujarric
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version