Energicotel Plc Yakusanyije Miliyari 3.5 Frw Mu Mpapuro Mpeshamwenda

ENERGICOTEL (ECTL) PLC yatangaje ko yabonye abashoramari bakeneye kugura impapuro mpeshamwenda zayo zifite agaciro ka miliyari 3.5 Frw, muri gahunda yo gukusanya miliyari 6.5 Frw binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Mu kwezi gushize iki kigo cyatangaje gahunda yo kugurisha impapuro mpeshamwenda mu byiciro bibiri: kuri uyu wa 26 Nyakanga cyatangaje izifite agaciro ka miliyari 3.5 Frw, izindi za miliyari 3 Frw zizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa Mbere cyahise kibona abashoramari bakeneye gutanga ziriya za miliyari 3.5 Frw ku gipimo cya 100% binyuze mu kugura impapuro mpeshamwenda. Zizashyirwa ku isoko zitangire gucuruzwa ku wa wa 9 Kanama 2021.

Biteganywa ko ari amafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 ku nyungu ya 13.75% ku mwaka.

- Advertisement -

Ni amafaranga ECTL yatangaje ko azafasha mu kwishyura umwenda isanganywe no kongera ishoramari mu bikorwa by’amashanyarazi.

Umuyobozi wa ECTL, Freddy Turasenga, yavuze ko bashimishijwe no gukusanya icyiciro cya mbere cy’amafaranga bakeneye mu ishoramari ryabo.

Ati “Twishimiye kandi uyu mwanya wo guha ikaze abashoramari batandukanye baba abantu ku giti cyabo n’ibigo, ngo batange umusanzu mu guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda no kungukira ku bushake bw’u Rwanda bwo kurushaho koroshya uburyo bwo gukora ubucuruzi.”

Yavuze ko bizeye ko umusanzu wabo mu rwego rw’ingufu mu Rwanda uzashishikariza n’ibindi bigo byingenga gushoramo imari mu Rwanda.

Mu bagaragaje ubushake bwo gushora imari muri kiriya kigo 80 ku ijana ni ibigo naho 20 ku ijana ni abantu ku giti cyabo.

ENERGICOTEL Plc. icunga ingomero eshatu mu Rwanda za Keya, Nkora na Cyimbili mu Ntara y’Iburengerazuba, zifite ubushobozi bwo gutanga megawati 3.2. Nibura zitanga 17 kWh ku muyoboro mugari w’amashanyarazi mu gihugu.

Iki kigo kandi gifite imishinga yose hamwe izatanga megawat 50, igeze ku byiciro bitandukanye ishyirwa mu bikorwa.

Harimo uwo kubyaza gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu amashanyarazi, ingomero z’amashanyarazi muri Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inganda z’amashanyarazi akomoka ku zuba muri Zimbabwe na Malawi.

Kugeza muri Gicurasi 2021 abantu bafite amashanyarazi mu Rwanda bari 63%, mu gihe intego ari uko mu 2024 abaturarwanda bose bazaba bayafite.

Biteganywa ko 52% bazaba bafatiye ku muyoboro mugari w’igihugu mu gihe abandi 48% bazaba bakoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version