Nyuma yo gutsinda Atletico Madrid igitego 1-0, Perezida Paul Kagame yashimiye Arsenal, ikipe yafannye mu myaka myinshi ishize kugeza n’ubu.
Yanditse kuri X ko uriya mukino wahuje Arsenal na Atletico Madrid wari ukomeye kandi ko kuba Arsenal yawutsinze ikaba igiye kuzakina umukino wa nyuma ari ibyo kwishimira.
Umukino Arsenal yatsinze, wari uwo kwishyura wa ½ mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe ku kindi.
Arsenal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa rya UEFA Champions League mu mwaka wa 2006, ubu imyaka ibaye 20.
Arsenal kandi isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu kurwamamaza aho iri hose binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ihuriyeho ndetse na Atletico Madrid yo muri Espagne.
Ikindi gishimishije k’u Rwanda ni uko ikipe iyo ari yo yose mu yasigaye akina mu Burayi muri iri rushanwa izagera ku mukino wa nyuma ikazahura na Arsenal, nayo isanzwe ikorana narwo muri Visit Rwanda, ayo makipe akaba ari Bayern Munich na PSG.
Niyo mpamvu Perezida Kagame yazifurije zombi gutsinda, irushije indi ikazaba ari iyo ihura na Arsenal.
Umukino wo gushaka iri butsinde muri izo zombi uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Gicurasi, 2026, utangire saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Umukino wa nyuma uzaba tariki 30 Gicurasi 2026, ubera i Budapest muri Hungary, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Kigali.

