Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu nikileyeri Rafael Mariano yaraye agejeje kuri Perezida Paul Kagame raporo y’icyiciro cya mbere cy’umushinga w’Ingufu za Nikeleyeri nyuma y’isuzuma rya INIR (Integrated Nuclear Infrastructure Review) mu nama ya NEISA 2026.
Ni inyandiko igaragaza ko abo muri kiriya kigo basanze u Rwanda rwiteguye gukomeza mu cyiciro cya kabiri cyo guteza imbere gahunda yarwo y’Ingufu za Nikeleyeri.
Iyi raporo kandi igaragaza ko iki gihugu gishobora gutangira kubaka ibikorwa remezo biganisha kuri izo ngufu, kongerera ubushobozi inzego n’inzobere zishinzwe kugenzura uyu mushinga, no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga bukenewe kugira ngo ingufu za Nikeleyeri zifashe igihugu kugera ku mutekano urambye w’ingufu, iterambere ry’inganda, n’iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere izi ngufu Rwanda Atomic Energy Board gitangaza ko iyi gahunda kandi izafasha u Rwanda kwagura uburyo bwo kubona ingufu zihagije kandi zizewe, bikagabanya icyuho cy’ingufu zidahagije kimaze igihe kibangamira iterambere ry’inganda n’ishoramari muri rusange.
Ni umushinga uzagira n’uruhare rufatika mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi buhanitse mu rubyiruko n’inzobere z’Abanyarwanda mu byerekeye uru rwego rw’ubushakashatsi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Imikoranire inoze u Rwanda ruzagirana n’ibigo mpuzamahanga izakomeza kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bwa tekiniki, guteza imbere amategeko n’amabwiriza agenga iby’ingufu Nikeleyeri, no gukomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga y’umutekano, kurengera ibidukikije, no gukoresha izi ngufu mu buryo bw’amahoro kandi burambye.
Ubutumwa ikigo cy’iby’ingufu nikileyeri cyashyize kuri X/Twitter, buvuga ko iyo mikorere n’imikoranire by’u Rwanda muri uru rwego ishimangira icyerekezo rufite cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Afurika.
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi ine iri kubera mu Rwanda yiga k’uguteza imbere iby’izi ngufu, Perezida Kagame yavuze ko bitazarenga umwaka wa 2030, igihugu cye kitaratangira gushyira mu bikorwa iby’ingufu nikileyeri.
Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’Umuyobozi w’Inama nkuru iyobora Togo Faure Essozimna Gnassingbé.
Togo niyo izakira iyi nama ubutaha.
Hagati aho hari amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu bufatanye bwo guteza imbere ingufu nikileyeri.
Kugeza ubu, ibihugu bitanu bya Afurika nibyo bisanganywe inganda zitanga ingufu nikileyeri ari byo: Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria, Ghana na Kenya.

