Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino yabanje, yaraye isezerewe iba iya mbere mu makipe ya Afurika isezerewe igeze mu cyiciro cyo gutsindwa ugahita utaha bita ‘knock out’.
Biyibayeho nyuma yo gutsindwa na Canada.
Kugeza ubu kandi hari amakipe 17 yamaze gusezererwa ari yo Haïti, Tunisia, Türkiye, Jordan, Panama, Qatar, Czechia, Curaçao, Iraq, Uruguay, Saudi Arabia, New Zealand, Scotland, Uzbekistan, Korea y’Epfo (South Korea) na Iran.
Umukino wahuje Afurika y’Epfo na Canada wabeye muri imwe muri Stade zo muri Amerika iri muri Leta ya California yitwa Los Angeles Stadium.
Ku munota wa 92 ni ukuvuga nyuma y’uko umusifuzi yongereyeho iminota ibiri, nibwo igitego cyacyuye Bafana Bafana cyinjiye, umukino urangira Canada itsinze igitego kimwe ku busa.
Ikipe y’igihugu ya Canada ikina umupira w’amaguru yitwa Les Rouges.
Mu minota yari isigaye Africa y’Epfo yagerageje kugira ngo ibe yakwishyura ikaba yanatsinda biranga.
Hugo Broos, umutoza wa Bafana Bafana yatangaje ko muri rusange bagiye irushanwa ryiza ry’igikombe cy’Isi, avuga ko bakinnye n’ikipe ya Canada ikomeye kandi yihuta, bityo bayigiyeho byinshi.
Abafana bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko bashimiye imikinire y’ikipe yabo n’ubwo yatsinzwe.
Itsinzwe hashize igihe gito ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo butangaje ko uko iyi kipe izajya itsinda, buri mukinnyi wayo azajya ahabwa agahimbazamusyi ka $ 240,000.
Gutsinda kwabo rero kubavanye amata mu kanwa.
Ni bwo bwa mbere Africa y’Epfo yari ibashije kurenga amatsinda mu mikino y’Igikombe cy’Isi imaze kwitabira inshuro enye.
Imikino yindi yo gukuranamo muri 1/32 irakomeza kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, ku isaha ya saa 19h00’ i Kigali, Brazil ikaza gukina n’Ubuyapani nyuma yaho saa 22h30 ku isaha y’i Kigali Ubudage bukaza gukina na Paraguay.
Ikipe ya Afurika yatashye mbere y’izindi ni iya Tunisia.
Mu makuru y’igikombe cy’isi kandi harimo ay’uko Perezida wa Koreya y’Epfo yategetse inzego z’iperereza gushakisha icyatumye ikipe yabo isezererwa iteye kabiri.

