Ikirunga Cya Nyamuragira Kirashaka Kuruka, I Goma Baburiwe

Mu Kirere cya Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hari ikirunga kitwa Nyamuragira kiri kwerekana ibimenyetso by’uko gishobora kuruka mu gihe gito kiri imbere.

Guhera kuwa Gatanu taliki 19, Gicurasi, 2023 kuri cyo hatangiye kugaraga uruvange rw’imyotsi n’umunyotswe (ivu rivanze n’umuriro) biri koherezwa hejuru biva muri iki kirunga.

Urwego rushinzwe kugenzura iby’iruka ry’ibirunga, l’Obsérvatoire Volcanologique de Goma (OVG) cyari cyasohoye itangazo riburira abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo gutangira kwitegura kuba bahunga igihe cyose baba babisabwe.

Abahanga b’uru rwego bavuga ko kiriya kirunga kigaragaza ko kiri kwitegura kuruka igihe icyo ari cyo cyose.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, bavuga ko ibimenyetso bahabwa n’ibyuma bireba mu nda ya kiriya kirunga, bigaragaza ko nikiruka amahindure yacyo azashokera muri Pariku ya Virunga.

Umuyobozi wa ruriya rwego rwitwa Kasereka Mahinda yabwiye itangazamakuru ko Nyamuragira ikingirijwe n’ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rwerekera i Goma bityo hakaba hari amahirwe ko niruka amahindure azagana mu ruhande rwa Pariki ya Virunga.

Abaturiye Nyamuragira basabwe kwirinda kurya imboga zeze ku butaka buyikikije ndetse bakirinda no kunywa amazi  babonye ayo ari yo yose.

Impamvu ni uko imboga cyangwa amazi byo muri iki gice bikekwaho kugira ibinyabutabire bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikoresheje.

Muri Gicurasi, 2021 ikirunga cya Nyiragogo cyararutse gisenyera benshi mu batuye i Goma ndetse n’abatuye i Rubavu na Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version