Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu by’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), Alex Ntale, asanga kwamamara k’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bigomba kujyana no kunoza serivisi zihabwa abarusura.
Yabitangaje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga ibiganiro mu nama yiga ku bukerarugendo mu Rwanda (Rwanda Tourism Forum).
Mu kiganiro cye, Ntale yagaragaje ibyavuye mu isesengura ryakozwe ku bitekerezo n’ibitekerezo by’abakiriya birenga 67.000, hagamijwe kureba uko bishimira serivisi bahabwa mu rwego rw’ubukerarugendo.
Yasobanuye ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’ubwenge buhangano (AI) mu bukerarugendo bitagomba kugarukira ku gushyira serivisi kuri murandasi cyangwa kwamamaza ibyiza by’u Rwanda ku isi.
Ahubwo, asanga hakenewe no kwita ku buryo ba mukerarugendo bakirwa, uko ibibazo n’ibitekerezo byabo byitabwaho n’uburyo serivisi bahabwa zigomba gukomeza kunozwa.
Asanga ikoranabuhanga rikwiye gufasha abatanga serivisi kurushaho kwegera abakiriya, gusubiza ibibazo byabo mu gihe gikwiye no kumenya ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.

Ibi bigaragaza ko iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda ridashingira gusa ku mubare w’abasura u Rwanda cyangwa ku kwamamara kwarwo, ahubwo ko n’ubwiza bwa serivisi bahabwa ari ingenzi mu gutuma barugarukamo no kurwamamaza ku bandi.
Uko ubukerarugendo buhagaze mu Rwanda
Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, kuko bwinjiriza igihugu amadovize, bugatanga akazi ku Banyarwanda, bugateza imbere amahoteli, ingendo, ubucuruzi n’ishoramari.
U Rwanda rukomeje kubaka izina nk’igihugu gikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi, rushingiye ku bukerarugendo bw’ibidukikije, ingagi zo mu misozi, pariki z’igihugu, inama mpuzamahanga n’ibikorwa by’imikino.
Inzego z’umutekano zishimirwa ko igihugu gitekanye, bigatuma abagisura bataza bikandagira.
Uko ubukerarugendo bwari buhagaze mu 2026
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, amafaranga u Rwanda rwinjije binyuze muri serivisi zijyanye n’ingendo mu mahanga yageze kuri miliyoni 161.8 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 151.4 mu gihembwe cya mbere.
Abashyitsi baturutse mu mahanga baje n’indege binjjirije igihugu miliyoni 135.4 z’amadolari.
Mu mafaranga yakoreshejwe n’abaje kuruhukira mu Rwanda, miliyoni 57.6 z’amadolari yari ajyanye n’ubukerarugendo, aho 79.4% muri yo yari afitanye isano no gusura ingagi.
Nubwo ubukerarugendo bukomeje gutera imbere, hari ibibazo bikwiye kwitabwaho birimo ireme rya serivisi zitangirwa muri hoteli, abayobora ba mukerarugendo bataramenya neza Icyongereza cyangwa izindi ndimi mpuzamahanga, abatwara abantu n’ibintu bakora muri uru rwego bakwiye kunoza imitangire ya serivisi.
Ibiciro nabyo bigomba kuba bishyize mu gaciro hashingiwe ku miterere y’ubukungu n’ibindi bibazo muri mu isi kandi ibyo byose bigashyigikirwa n’ikoranabuhanga rigezweho muri byinshi.
Abaturiye pariki n’ahandi nyaburanga bakwiye kurushaho kungukira mu bukerarugendo.

