Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imikino Ishyushye Ya Boxing Day Yagarutse Ku Mashene Ya Canal + Sport
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Imikino Ishyushye Ya Boxing Day Yagarutse Ku Mashene Ya Canal + Sport

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2022 12:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda butangaza ko mu Ukuboza, 2022 ndetse no mu mwaka wa 2023, abakiliya bayo bazakomeza kubona ibyiza birimo na Filimi zikinwa mu Kinyarwanda binyuze kuri Zacu TV.

Iyi Zacu TV iherutse kugurwa na Canal + Rwanda mu buryo bwuzuye.

Ikindi  ni uko n’imikino nayo igikomeje hakiyongeraho na filimi zagenewe abana n’abakuru.

Mu minsi mikuru irangiza umwaka wa 2022,  Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ yoroherejwe  kuko ibikoresho byose azabigura Frw 5,000, akabimanikirwa ku Frw  5,000.

Iyi poromosiyo ikazarangira taliki  26, Ukuboza 2022.

Ku mukiliya usanzwe atunze Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose aguze, arahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ako kanya.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko mu bihe biri imbere ikigo ayoboye kizakomeza guha abakiliya bayo ibyiza bakwiye bikubiyemo imikino ya za Shampiyona z’i Burayi n’izindi.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda  buvuga ko mu mwaka wa 2023 hari izindi gahunda bazatangiza kugira ngo barusheho guha abakiliya babo serivisi nziza.

Bishimira kandi ko imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 yagenze neza ‘muri rusange.’

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvuga ko bucyeye bwa Noheli( ni ukuvuga taliki 26, Ukuboza, 2022) mu Bwongereza hazasubukurwa n’imikino ya Boxing Day, yose ikazatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Imikino ya Boxing day nayo izerekanywa

Guhera taliki 28 Ukuboza, 2022 mu Bufaransa hazatangira Ligue 1, mu gihe taliki 31 Ukuboza, 2022  hazatangira  La Liga nayo izerekanwa  ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Bidatinze kandi  ni ukuvuga muri Mutarama, 2023 abakunda umupira w’amaguru nabwo bashyizwe igorora na CANAL+ kubera ko bazareba  n’imikino ya Shampiyona Nyafurika izahuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwahuye n’itangazamakuru baganira uko uyu mwaka urangiye
TAGGED:Canal +IgikombeImikinoIsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ramaphosa Yatorewe ‘Gukomeza’ Kuyobora ANC
Next Article U Rwanda Rugiye Gufatanya N’u Burundi Kuguyaguya Impunzi Z’Abarundi Ngo Zitahe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?