U Rwanda Rwasabye Tanzania Abarimu b’Igiswahili

Perezida Paul Kagame yasabye mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu umusanzu w’abarimu b’Igiswahili, nk’ururimi rukoreshwa n’abantu benshi muri aka karere harimo n’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Samia yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Yakiriwe ku meza na Perezida Kagame mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba Samia yabashije gusura u Rwanda, ndetse ko n’Abanyarwanda bose bishimiye uru ruzinduko.

Yavuze ko rushingiye ku bucuti bumaze igihe n’umubano w’amateka hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

- Advertisement -

Ati “Tanzania n’u Rwanda bihurira ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. Abantu bacu mwabonye ko bakomeje kugerageza kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza irimo guterwa kandi Guverinoma yacu yiyemeje gutangira kwingisha Igiswahili mu mashuri.”

“Nyakubahwa Perezida, ndasaba ko waduha umusanzu w’abarimu n’abandi bo kutwigisha Igiswahili. Turagikunda, turacyishimira kandi gihuza abantu, by’umwihariko abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Kagame yanavuze ko ibihugu byombi bisangiye ubushake bwo kwihutisha iterambere n’imibereho y’abaturage, kandi byifuza gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kwimakaza ukwishyira hamwe kw’akarere na Afurikamuri rusange.

Yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba yakomeje kuba amarembo aganisha ku burumbuke muri Afurika, hakaba hari amahirwe menshi kandi abaturage bafite impano zatuma bagera ku byo bifuza.

Ati “Inshingano zacu ni ukorohereza no gushora imari muri aya mahirwe kugira ngo twese hamwe tubashe kugira ituze n’imibereho myiza y’abaturage bacu n’akarere.”

Mu mwaka wa 2017 nibwo Inteko ishinga amategeko mu Rwanda yatoye itegeko ngenga rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi.

Guhera icyo gihe byemejwe ko ururimi rw’igihugu ari Ikinyarwanda, indimi zikoreshwa mu butegetsi zikaba Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Bibarwa ko uru rurimi mu karere ruvugwa n’abantu bagera muri miliyoni 100.

Perezida Samia yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia muri Kigali Convention Centre

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version