Kubyara Abana Benshi Mu Burundi Bishobora Gutangira Guhanirwa

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko hari abantu bakomeje gusaba ko abaturage babyara abana benshi bafatirwa ibyemezo, bijyanye n’uburyo iki kibazo kimaze gufata indi ntera mu gihugu.

Yavuze ko kuboneza urubyaro ari ingingo abantu bakomeje gukinisha kandi ikomeye.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko nibura umugore umwe abyara abana 5.32.

Perezida Ndayishimiye yabwiye Abarundi ku wa Gatatu ko hari abantu abona bafite nk’abana umunani, hagera igihe cyo kujya ku ishuri bakirukira mu miryango basaba amafaranga yo kubajyana ku ishuri.

- Advertisement -

Ati “Igihe wababyaraga ntiwamubwiye ngo ube witegura ni wowe uzagura amakayi njye ndimo ndabyara abana, ugasanga amashuri yatubanye make cyane kubera ko dushaka ko abana b’igihugu bose biga, abo bana ni umurengera. Ndagira ngo mbabwire ko u Burundi bugiye kugera aho Abarundi barengera igihugu cyabo.”

Yavuze ko n’Imana irema isi yateguye, ariko Abarundi barimo kubyara nta kintu bitayeho kandi u Burundi bwo butaguka.

Yakomeje ati “Iki kibazo ndagira ngo nsabe Abarundi bose, buri muntu akigire icye.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari abarundi bamwe bitwaza ko kubyarira kwa muganga ari ubuntu, maze bakabyara abana b’intahekana.

Yakomeje ati “Iki ni ikibazo kireba buri muntu wese, ndetse hari n’abatangiye gusaba ko hahabaho ibyemezo bifatwa ku muntu wabyaye abana benshi, tukamufatira ibyemezo. Batangiye kubisaba.”

“Rero ndagira ngo mbabwire ko iyo abantu babaye benshi no kubateganyiriza biragorana, niyo mpamvu mubona aboro bakomeza kuba benshi kuko nta mikoro aboneka. Ni ukuvuga ngo igihugu twakirengeye.”

“Rero ejo ntihazagire abavuga ngo ubuyobozi bw’igihugu bwananiwe, mu gihe ari twebwe Abarundi turimo turinaniza mu kuzana ibintu byinshi.”

Imibare y’igenekereza ya Banki y’Isi igaragaza ko u Burundi butuwe n’abaturage miliyoni 11.8.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version