Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiryango Ya UN Mu Rwanda Izubakirwa Inyubako Imwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imiryango Ya UN Mu Rwanda Izubakirwa Inyubako Imwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2022 5:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeranya n’Umuryango w’Abibumbye ko mu Rwanda hazubakwa icyicaro cyawo kizakoreramo imiryango yose iwushamikiyeho. Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe impande zombi mu rwego rwo kurebera hamwe uko imikoranire ihagaze n’ibizakorwa mu gihe kiri imbere.

Iyi nama bayita Joint Steering Committee, ikaba ari inama iterana buri mwaka ngo harebwe urwego imikoranire ya UN na Guverinoma y’u Rwanda igezeho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi Komite ihagarariwe na Dr. Uzziel Ndagijimana usanzwe ari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi n’aho uruhande rw’Umuryango w’Abibumbye rukaba ruhagarariwe na Ozonnia Ojielo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko imikoranire hagati y’u Rwanda na UN ihagaze neza kandi ko hari icyizere ko izakomereza muri uwo mujyo mu gihe kiri imbere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Dufatanya na UN mu nzego zitandukanye zigize igenamigambi ryacyu kandi tubona bihagaze neza mu ngeri zose z’ubufatanye bwacu.”

Yaboneyeho no kuvuga ko mu gihe gito kiri imbere, mu Rwanda hazatangira kubakwa icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kizajya gikorerwamo n’amashami yose yacyo.

Ati: “ Nk’uko ibigo[agencies) bya UN byihuje bigakora One UN, mu Rwanda naho hazubakwa icyicaro cy’uyu muryango kizakoreramo imiryango yose iwushamikiyeho.”

Minisitiri Dr.Uzziel Ndagijimana ashima uruhare rwa UN mu gutera u Rwanda inkunga

Amafaranga ngo yamaze kuboneka ndetse birashoboka cyane ko imirimo yo gutangira kubaka iki cyicaro izatangira mu mwaka utaha wa 2023 mu gihe byari biteganyijwe ko izatangira mu mwaka wa 2024.

Ibigo bitandukanye bishamikiye kuri UN  byateganyije amafaranga yo gufasha u Rwanda mu mishinga yarwo mu gihe cy’imyaka itanu angana na Miliyoni $630.6.

- Advertisement -

Ni ayo gufasha muri Politiki y’iterambere rirambye yiswe National Strategy for Transformation, NST 1.

Ayo mafaranga afasha u Rwanda mu mishinga iri mu nkingi enye ari zo: ubucuruzi bwambukiranya imipaka, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburinganire n’ubwuzuzanye, kubakira ubushobozi abagore bo mu cyaro, imirire myiza, guhangana na COVID  n’ibindi.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko uzakomeza gukorana n’u Rwanda mu migambi yarwo igamije ko nta Munyarwanda usigara inyuma mu iterambere.

Ozonnia Ojielo
Abahagarariye imiryango ya UN, Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bari baje muri iyi nama
TAGGED:AbibumbyeAfurikafeaturedNdagijimanaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu Bikennye Bikwiye Kugira Icyo Bikora Mu Kugabanya Ibitera Ihumana Ry’Ikirere-Kagame
Next Article Uburusiya Bwafunguye Umunyamerikakazi Ukina Basket, Amerika Ifungura Umurusiya Ucuruza Intwaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?