Imiterere y’Inzira Zigiye Gukoreshwa Muri Tour du Rwanda 2022

Tour du Rwanda igiye kuba ku shuro ya 14, mu irushanwa ritangira kuri iki Cyumweru rihereye ku gusiganwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali, rikazasozwa ku wa 27 Gashyatare 2022.

Ni irushanwa byitezwe ko rizarebwa n’Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2, nyuma y’uko abafana bemerewe guhagarara ku mihanda bakareba iri rushawa, nubwo ari mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Kuri iki Cyumweru, iri rushanwa rirafungurwa mu rugendo rutangirira kuri Kigali Arena akaba ari naho rusorezwa, mu ntera ya 4.0km.

Ni ryo rushanwa rifatwa nk’iriruta andi muri Afurika, byitezwe ko ryitabirwa n’abakinnyi 95 bo mu makipe 19 yo mu bihugu bitandukanye. Abakinnyi bazarushanwa mu duce umunani tuzazengurukamu gihugu, mu ntera ya kilometero 937.

- Advertisement -

Ni irushanwa rizagena uzasimbura umunya-Espagne Cristian Rodriguez wo mu ikipe TotalEnergies mu kwambara umwenda w’umuhondo w’irushanwa yegukanye mu mwaka ushize.

Ntabwo muri uyu mwaka yitabiriye Tour du Rwanda, ku buryo ikipe ye izaba icungira cyane kuri Alexandre Geniez w’imyaka 33.

Uyu mugabo wanitabiriye amarushanwa akomeye mu Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani, muri Tour du Rwanda 2021 yasoje ku mwanya wa 38, ariko yagize uruharerukomeye mu ntsinzi ya Cristian Rodriguez.

Muri iri rushanwa harimo abandi bakinyi baryegukanye mu bihe byashize barimo Samuel Mugisha n’Umunya Érythrée Natnael Tesfasion.

Harimo n’abantu umunani begukanye nibura agace kamwe muri Tour du Rwanda barimo Umufaransa Pierre Rolland, umunya Colombia Jhonatan Restrepo n’umunya Algeria Azzedine Lagab.

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri, ikipe y’igihugu na Benediction Ignite.

Umunyarwanda aheruka kwegukana iri ruhanwa mu 2018 ubwo Samuel Mugisha yasigaga abo bari bahanganye.

Inzira zizakoreshwa

  • 20/02/2022 : Agace ka mbere : Kigali Arena – Kigali Arena (4.0km)
  • 21/02/2022 : Agace ka kabiri: Kigali – Rwamagana (148.3km)
  • 22/02/2022: Agace ka gatatu: Kigali (MIC) – Rubavu (155.9km)
  • 23/02/2022: Agace ka kane: Kigali (Kimironko) – Gicumbi (124.3km)
  • 24/02/2022: Agace ka gatanu: Muhanga – Musanze (124.7km)
  • 25/02/2022: Agace ka Gatandatu: Musanze – Kigali (152.0km)
  • 26/02/2022 : Agace ka karindwi : Kigali – Kigali (152.6km)
  • 27/02/2022 : Agace ka munani : Kigali – Kigali (75.3km). Ni wo munsi wa nyuma w’irushanwa, rikazatangiriza kuri Canal Olympia ari naho rizasorezwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version