Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imodoka Ya Kaminuza Y’u Rwanda Yishe Abantu Batatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imodoka Ya Kaminuza Y’u Rwanda Yishe Abantu Batatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2023 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imodoka yavaga ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Busogo yakoreye impanuka mu Karere ka Gakenke ihitana abantu batatu harimo n’umushoferi.

Iyi mpanuka  yabaye kuri uyu wa 26, Ugushyingo, 2023 ahagana saa cyenda (15h00) z’amanywa.

Yataye  umuhanda igonga umunyamaguru utaramenyekana ahita apfa, irakomeza ihitana Muhire Jean Marie w’imyaka 20 wari utwaye umugenzi ku igare witwa Nshimiyimana Pascal bombi barapfa.

Ntiyahagaze ahubwo yatoromye igwa mu mugezi wa Base nko muri metero 30. Umushoferi wari utwaye imodoka witwa Bimenyimana na we yahise apfa.

Abandi bari mu modoka ni Habumuremyi Jean Baptiste, Bibarimana Chrisologue, Nsabimana Félicien n’undi utaramenyekana umwirondoro.

Abo  bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP(Superintendent) Mwiseneza Jean Bosco yabwiye itangazamakuru  ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Nemba mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo mpanuka.

SP Mwiseneza ati: “Nibyo impanuka yabaye abantu batatu bahasiga ubuzima, ndetse abandi batanu bakorakomereka.”

Yasabye abashoferi kwitwararika kubera ko imvura nyinshi iri kugwa muri iki gihe yatumye hari imihanda inyerera bityo kuyicamo bigasaba kwigengesera.

Yasabye abashoferi na ba nyiri imodoka kuzikorera ubugenzuzi bakareba ko nta kibazo zifite mbere yo kuzijyana mu ngendo.

Imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemba.

Mu mpera za Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hakenewe miliyari Frw 102 yo gukemura ibibazo biteza impanuka mu muhanda birimo gusimbuza ibyapa bishaje, ibyuma bishyirwa ku mihanda ngo bitangire imodoka igihe habaye impanuka n’ibindi.

Iyi modoka yahitanye abantu batatu( Ifoto@UMUSEKE.RW).

Mu mezi atandatu yari ashize, Polisi yatangaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abandi 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4,132, hangirika ibikorwa remezo 1728.

TAGGED:GakenkeGuverinomaimodokaImpanukaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikirego Cyo Kweguza Apôtre Dr Paul Gitwaza Cyateshejwe Agaciro
Next Article Imbwirwaruhame Ya Mbere Kirr Yagejeje Kuri EAC Yatumye Bamwibazaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?