Imodoka Z’Abashinwa: Kimwe Mu Bihangayikishije Amerika Kikazindura Trump

Umwanditsi wa Taarifa
10 Min Read
Perezida Trump ubwo yaganiraga n'abanyamakuru. Ifoto@White House.

Mu ndege ya Perezida  w’Amerika( muri iki gihe ni Donald Trump) ubu harimo na Elon Musk, umukire wa mbere ku isi n’abandi bantu bakomeye mu bucuruzi bwa Amerika berekeje i Beijing ngo baguyaguye Xi Jinping aberemerere isoko nabo bagire ibyo bamuha.

Abanyamerika kandi barashaka ko u Bushinwa bwabafasha kubwira Irani ikemera ibyo bayisaba ngo ifungure umuhora wa Hormuz yadanangiye ngo isi ibanze yumve hanyuma na Amerika ireke ibyo kuyirasaho.

Ubushinwa nibwo kugeza ubu buhahira Irani petelori yayo kuko ibindi bihugu byose Amerika yabihaye gasopo ngo ntihazagire igihirahira ngo kiracuruzanya na Teheran.

Birashoboka ko mu biganiro aba bayobozi bazagirana, Amerika izagira ibyo isezeranya u Bushinwa nabwo bukayemera ko yabukoramo ishoramari.

Ku ngingo yerekeye imodoka z’Abashinwa zikoresha amashanyarazi, naho harimo ingingo ihangayikishije Washington.

Muri iki gihe, Uburayi bwavuye ‘ku k’ejo’ bwemerera Abashinwa ko babugurishaho imodoka z’amashanyarazi.

Abasigaranye impungenge ni Abanyamerika gusa bo bafite n’iz’uko Trump ashobora kuza kwemerera  u Bushinwa kwagura ubucuruzi bwazo i Washington.

Inzitizi zari zisanzwe zikumira imodoka z’amashanyarazi z’Abashinwa mu bukungu bw’ibihugu by’Uburengerazuba zasaga nizavuyeho mu rugero runaka ariko zikiri muri Amerika.

Impungenge z’uko ubwinshi bw’izo modoka n’igiciro cyazo ‘kibayabaye’ byatuma imodoka z’Abanyamerika n’iz’Abanyaburayi zitakaza isoko, zo ni zose.

Abo ku ruhande rwa Washington na Brussels bavuga ko ibyo biramutse bibaye nk’uko binugwanugwa, byatesha agaciro imodoka zisanzwe zihakorerwa, ahubwo bakimika  imodoka z’amashanyarazi z’Abashinwa zihendutse kandi zikora neza.

Byakungura u Bushinwa cyane muri iki gihe isi ibona ko gukoresha ku rwego runini imodoka zikoresha ibikomoka kuri petelori batakari ibyo kwiringirwa cyane.

Intambara Amerika na Isiraheli barwana na Irani yatumye bigaragara ko hakwiye no kuzamurwa ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Muri Amerika hari Umudepite witwa Depite Don Beyer, umuryango we wari ufite sosiyete icuruza imodoka mbere y’uko ajya muri Kongere, mu Cyumweru gishize hari ibirori byabereye i Washington yavugiyemo ati: “Ikintu kimwe kintera ubwoba ni BYD. Kuba imodoka zayo zihendutse cyane byasenya ishoramari ry’izindi sosiyete zose mu modoka zikoresha amashanyarazi.”

BYD ( Build Your Dreams) ni ikigo cy’Abashinwa gikora imodoka z’amashanyarazi zikomeye kandi zihendutse.

Kugeza ubu, isoko rya Amerika rifunze ku modoka z’amashanyarazi z’Abashinwa kubera amategeko y’umutekano w’igihugu hamwe n’umusoro wa 100% Trump yashyizeho mu mwaka wa mbere w’iyi manda.

Ubu rero hari imishinga mishya myinshi y’amategeko ishyigikiwe n’amashyirahamwe akomeye y’inganda z’imodoka n’abakora imodoka, hamwe n’ubutumwa bw’impande zombi zikomeye muri politiki ya Amerika bwo kuburira Trump kwirinda amasezerano nk’ayo.

Izo nzego ziburira Trump ko aramutse yemereye Abashinwa kwagurira ku isoko rya Amerika imodoka zabo, byatuma izabo zisazira mu nganda ntizibone n’ubaza igiciro cyazo.

Michael Dunne, umuyobozi mukuru w’ikigo  Dunne Insights, yagize ati: “ Abacuruzi ibyabo birenze guhangayika— bafite ubwoba bukomeye cyane. Tekereza niba Abashinwa bazanye imodoka y’amashanyarazi imwe igura $ 25,000. Byakwirakwira nk’umuriro hose mu gihugu.”

Nubwo abayobozi ba Guverinoma bavuga ko kurinda urwego rw’imodoka bitaganirwaho muri iyi nama, Trump ubwe yagaragaje ko yemera ishoramari ry’Abashinwa.

Muri Mutarama, 2026, Trump yabwiye Detroit Economic Club ati: “Niba bashaka kuza kubaka uruganda no guha akazi wowe n’inshuti zawe ndetse n’abaturanyi bawe, ibyo ni byiza cyane. Ndabikunda. Reka u Bushinwa buze, reka u Buyapani buze. Bazubaka inganda ariko bakoreshe abakozi bacu.”

Abadepite bo bavuga ko Amerika iramutse yemereye u Bushinwa kuyishingamo imizi, byaba ari ikosa rirenze ubukungu ahubwo byagera no ku rwego rw’umutekano w’igihugu.

Abanyamerika bavuga ko Abashinwa batagenzwa n’ubukungu bwonyine, ahubwo baba bashaka no gutata ngo bakusanye amakuru.

Ikindi bavuga ko kigaragaza ko kwakira inganda z’Abashinwa ari ugutema ishami ry’igiti wicariye, ni ukuntu Abanyaburayi muri iki gihe bananiwe kwigobotora ubwinshi bw’imodoka z’Abashinwa ziri ku masoko y’iwabo.

Abadepite bo muri Michigan, Debbie Dingell wo mu Ishyaka ry’Abademokarate na John Moolenaar wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani, bamaze gufatanya gutegura umushinga w’itegeko bawugeza ku Nteko kuri uyu wa Mbere ugamije ku kubuza abaturage kugura imodoka z’Abashinwa kubera ko zifitemo ikoranabuhanga (software na hardware) rishobora gukusanya amakuru bwite arimo n’aho umuntu aherereye.

Senateri Elissa Slotkin na Senateri Bernie Moreno, nawe bakize binyuze mu bucuruzi bw’imodoka, bashyizeho umushinga nk’uwo muri Sena mu kwezi gushize.

Slotkin yavuze ati: “Twese twumva impamvu abantu bashaka imodoka ihendutse, nk’uko n’abana bacu bashaka gukoresha TikTok batitaye ku kuba amakuru yabo ajya i Beijing mbumva. Ariko twe nk’abayobozi tugomba kubyitaho nubwo abantu baba bareba igiciro gusa.”

Kumenya uko Trump atekereza biragoye…

Imiterere ya Trump yo gutangaza ibintu bikomeye mu bucuruzi no kuba yarigeze gushyigikira sosiyete z’imodoka z’Abashinwa bishobora gutuma Amerika yoroshya inzitizi zatamye ifunga isoko ku modoka z’amashanyarazi z’Abashinwa.

Ku Bushinwa, nta gihembo kiruta kugera ku isoko rya Amerika — intego ishobora kwinjira mu biganiro bya Trump umaze igihe agaragaza ko ashaka uko yaganira n’u Bushinwa, igihugu cya kabiri gikize kurusha ibindi ku isi k’ubuhahirane.

BYD icuruza imodoka yayo yitwa Seagull ku giciro cya $ 7,800 mu Bushinwa, aya akaba amafaranga make cyane ugereranyije n’uko imodoka y’Abanyamerika yitwa Chevrolet Bolt igura kuko utayigondera udafite byibura $ 29,000.

Iyi kandi niyo modoka y’Abanyamerika ihendutse!

Ibinyamakuru bikomeye nka The Wall Street Journal byashimye izi modoka, bifasha gukuraho imyumvire ko imodoka z’Abashinwa ari iz’imitako ihendutse kandi zidafite ubuziranenge.

Na videwo zo kuri TikTok( urubuga rw’Abashinwa rukundwa n’urubyiruko rwinshi muri Amerika) ziri kwenyegeza ubushake bw’Abanyamerika binyuze mu kwamamaza izo modoka ku buryo ubutumwa bubagera ku mutima.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byamaganye igitekerezo cy’uko byakwemera ko ikoranabuhanga ryabangamira umutekano wa Amerika.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Kush Desai ati: “Nubwo ubuyobozi buri gushaka kongera ishoramari mu kuzahura inganda za Amerika binyuze mu kuzishakira isoko mu Bushinwa n’ahandi, igitekerezo cy’uko twashyira umutekano w’igihugu mu kaga nta shingiro gifite.”

Abakora imodoka baganiriye na POLITICO bagaragaje ubwoba bw’uko imodoka z’amashanyarazi z’Abashinwa zishobora guteza ikibazo gikomeye ku bucuruzi bwabo no gushyira abaturage ba Amerika mu byago by’umutekano.

Abahanga bavuze kandi ko kwinjira kw’amasosiyete y’Abashinwa ku isoko rya Amerika bishobora kudindiza gahunda za Amerika zo guteza imbere urwego rw’imodoka z’amashanyarazi imbere mu gihugu— nk’uko byagenze mu Burayi aho zahise zifata igice kinini cy’isoko.

Nubwo hari ibyo byose, abaguzi bo barifuza ibintu bitabahenze bikorwa n’Abashinwa.

Ubushakashatsi bwa Cox Automotive bwo muri Gashyantare bwerekanye ko 38% by’Abanyamerika batekereza kugura imodoka y’Abashinwa iyo iza kuba iboneka, mu gihe 39% bavuga ko batayigura.

Kwinjira mu Burayi no muri Canada

Nubwo Amerika igikomeje gukumira imodoka z’amashanyarazi z’Abashinwa, ibindi bihugu biri koroshya amategeko yabyo.

Canada yahinduye ingamba zayo zo kurinda isoko ryayo mu ntangiriro z’uyu mwaka kugira ngo yemere imodoka nshya z’Abashinwa — kandi iza mbere zageze yo muri iki cyumweru.

Mu masezerano yasinywe na Minisitiri w’Intebe Mark Carney, Canada yemeye gutumiza imodoka z’Abashinwa zingana na 20% by’isoko ryayo ry’imodoka z’amashanyarazi.

Minisitiri w’Inganda wa Canada, Mélanie Joly, yabwiye POLITICO ko ubufatanye n’amasosiyete y’Abashinwa akora imodoka z’amashanyarazi bushobora kongera umusaruro w’inganda za Canada.

Mu Burayi, imodoka z’Abashinwa zafashe umugabane munini w’isoko mu mpera z’umwaka ushize, bitera impungenge abakora imodoka bo mu Budage.

Ku wa Gatanu, ikigo gikora imodoka cyo mu Buholandi kitwa Stellantis cyatangaje ko hari amasezerano yo gukora imodoka z’amashanyarazi cyafatanyijemo na Leapmotor mu nganda ebyiri zo muri Espagne ngo bakorane n’u Bushinwa.

Guverinoma y’ishyaka rya Labour ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yanze gushyira imisoro ihanitse ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bituma imodoka zabwo zihendutse zifata umwanya munini ku isoko ry’u Bwongereza.

Imodoka z’Abashinwa zari 4.9% by’imodoka nshya zanditswe mu Bwongereza muri 2024, ziba 9.7% muri 2025 na 14.6% mu mezi ane ya mbere ya 2026, nk’uko imibare yatanzwe na Society of Motor Manufacturers and Traders ibigaragaza.

Ibyabaye mu Bwongereza bishobora kuba isomo kuri Trump.

Kuba imodoka za BYD cyangwa Jaecoo zigaragara cyane mu mihanda y’u Bwongereza byateje impaka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Starmer bashyigikiye Trump.

Ishyaka Reform UK rya Nigel Farage (riri imbere muyo abaturage bashima ukurikije amatora y’ibitekerezo, sondage d’opinions), ryavuze ko rishobora gushyiraho inzitizi z’ubucuruzi kugira ngo ririnde inganda zo mu gihugu kuko kwaguka kw’inganda z’u Bushinwa ari kugari cyane.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *