Imodoka Zica Muri Kigali Zategetswe Kuba Amapine Yogeje

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa Abanyarwanda ko nta muntu wemerewe kwanduza umuhanda.

Ni ubutumwa bureba abantu ku giti cyabo, abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko imihanda myinshi ya Kigali ivuguruwe, isigwa amarangi kugira ngo ikomeze gusa neza.

- Advertisement -

Ibyo kandi bigendana n’uko no mu mirenge ya Kigali naho hari gushyirwa imihanda mishya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version