John Mwesigwa Robin Nagenda yari umujyanama mukuru wa Perezida Museveni yapfuye. Yavukiye mu Rwanda taliki 25, Mata, 1938.
Yari umunyamakuru w’umwuga kandi watangiye kwandika kera kuko icyo gihe hari mu mwaka wa 1950 ahitwa Budo.
Yavuye mu Rwanda asubira muri Uganda mu mwaka wa 1986 ubwo Yoweli Museveni na bagenzi bafataga ubutegetsi.
John Mwesigwa Robin Nagenda yari asanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu byerekeye itumanaho n’itangazamakuru, ibyo bita Media and Public Relations Advisor.
Yaguye mu bitaro byitwa Medipal International Hospital biri i Kampala, yapfuye afite imyaka 84 y’amavuko.
Umuvugizi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Faruk Kirunda yabwiye The Monitor ko uriya mugabo yari amaze amezi atatu arembeye muri biriya bitaro.
Nagenda yamaze imyaka 10 aba mu Bwongereza aza kugaruka muri Uganda atangira kwandika mu buryo buhoraho mu myaka yaza 1960.