Impamvu Abaturiye Pariki y’Akagera Bagihohotera Inyamaswa

Polisi y’u Rwanda iherutse guta muri yombi abagabo babiri bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ibakurikiranyeho kwica impala. Ko Pariki y’Akagera izirishije senyenge z’amashanyarazi, ni iki gituma abayituriye bakomeza kwica inyamaswa z’agasozi? Ese babigenza bate?

Mbere y’uko turebera hamwe impamvu zitera abaturiye Pariki y’Akagera gukomeza guhohotera inyamaswa z’agasozi, ni ngombwa ko twibukiranya amateka y’iriya Pariki mu ncamake.

Akagera ni imwe muri pariki z’igihugu z’u Rwanda. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1222.

Ibi ariko siko byahoze kuko ubwo yashingwaga muri 1934 yari ifite ubuso bwa kilometero kare 2, 500.

- Advertisement -

Yiswe Akagera kubera uruzi rw’Akagera ruyambukiranya rukanagirira akamaro ibinyabuzima biyibamo.

Ifite kandi ibiyaga byinshi biherereye mu gice cy’ayo cy’Amajyepfo mu gihe igice cyayo cy’Amajyaruguru kiganjemo amabuye n’ubutaka busa n’ubwumagaye.

Ibi bituma inyamaswa nyinshi zihitamo kuba mu Majyepfo yayo, aho zibona amazi, ubwatsi n’inyama.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubuyobozi bwasanze ari ngombwa kugabanya ubuso bwayo kugira ngo abaturage bari bahungutse babone aho batura.

Igice cyahawe abaturage ni kinini ugereranyije n’icyasigaye kigenewe inyamaswa.

Kugabanya ubutaka abaturage byakozwe mu byiciro biza kurangira neza muri 2013 ubwo iriya pariki yashyirwagaho uruzitiro rw’amashanyarazi.

Uru ruzitiro rwatashywe ku mugaragaro muri 2014, icyo gihe intumwa ya Leta ikaba yari Hon Moussa Fazil Harerimana.

Abaturiye Pariki bagira amerwe akabije…

Hari umukozi wa Pariki y’Akagera watubwiye ko n’ubwo izitije senyenge z’amashanyarazi hari abahigi bacukura imyobo bagaca munsi ya ziriya ntsinga bakajya guhigayo inyamaswa.

Ibi ngo babiterwa n’imyumvire y’uko inyama z’inyamaswa y’agasozi ziba ari umwimerere kuko ziziya nyamaswa ziba zararishije ibyatsi by’agasozi birimo ibifite imiti n’ibindi.

Uriya mukozi yatubwiye ati: “ Hari abantu bagira amerwe y’igitangaza atuma bemera bagacukura imyobo bagaca munsi y’uruzitiro rwa Pariki bakaza guhiga inyamaswa.”

Avuga ko bakora biriya kuko baba banga gukupa umuriro wa ziriya ntsinga kuko byatuma abashinzwe kuharinda babibona bakaba babatesha cyangwa bakabafatira muri pariki batarayisohokamo.

Hari inyamaswa zitarasubizwa muri Pariki…

Zimwe mu nyamaswa zirisha ntizirasubizwa muri Pariki. Ibi bituma zitembera mu masambu y’abaturage ndetse ngo ntibitangaje kuba umuntu yasanga impalage irishanya n’inka zo kwa runaka.

Wa mukozi wa Pariki twamubajije niba kuba abaturage bica izo mpala cyangwa impalage ari ikosa ryabo kandi Leta itarazisubiza mu ishyamba, yatubwiye ko kuba zitarasubizwa yo atari ikosa ryazo bityo ko ntawe ukwiye kuzica.

Yavuze ko zikiri mu baturage zitegereje ko bazisubizayo.

Yibukije ko hari itegeko rirengera inyamaswa z’agasozi kandi ko na Leta yashyizeho ikigega gishinzwe gushumbusha abangirijwe nazo.

Abagabo Polisi iherutse gufata bice impala ni abo mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi.

Ingingo ya 58 yo mu Itegeko  n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko  umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka  itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version