Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko gahunda yo gukingirira abantu aho bategera imodoka yatekerejweho hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, nyuma y’uko umuvuduko wo kwikingiza COVID-19 muri Kigali wasaga n’uwagabanyutse.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko guhera ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura wacikanwe no guhabwa urukingo rwa COVID-19, “ashobora gukingirwa muri gare ya Nyabugogo, Nyarugenge, Nyanza, Remera na Kimironko.”

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu iki cyemezo cyafashwe.

Ati “Mu byumweru bibiri bishize muri Minisiteri y’Ubuzima twagowe no kurenga abantu 93% bakingiwe mu bafite imyaka 18 kuzamura muri Kigali! Mu gutekereza kure, komite ishinzwe iby’ikingira yafashe icyemezo cyo kwifashisha indi gahunda! Kwegera abagenerwabikorwa aho bategera imodoka muri Kigali… Ubwitabire buratangaje.”

- Advertisement -

RBC kandi iheruka gutangaza ko mu gihugu hose, guhera ku wa 16 kugeza kuri 21 Ugushyingo 2021 harimo gukingirwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bagejeje igihe.

Iti “Abazakingirwa ni abafite imyaka 18 kuzamura. Abaganga bazajya babasanga ku bigo byabo cyangwa kaminuza zabo ndetse bakazajya babimenyeshwa mbere.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abarenga 50% by’abaturage bafite imyaka 18 kuzamura mu Rwanda bamaze kubona doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Intego ni ugukingira 60% mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version