ImpanukaY’Indege Yahitanye Abantu 40

Imibare y’agateganyo ivuga ko abantu 40 ari bo bamaze kubarurwa ko  bapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye muri Nepal.

Iriya ndege yari irimo abantu 72, ikaba yavaga muri Nepal rwagati ijya Pokhara hamwe mu hantu h’ubukerarugendo muri kiriya gihugu.

Impanuka y’iyi ndege yabaye ubwo yajyaga kugwa.

Mu bantu 72 bari bayirimo abagera kuri 15 bari abanyamahanga.

- Advertisement -

Abasirikare ba Nepal bari gukora uko bashoboye ngo batabare abo basanze bakiri bazima.

Icyakora hari impungenge ko abarokotse  ari bake kuko indege yangiritse cyane.

Umuvugizi w’Ingabo za Nepal avuga ko abasirikare bari gukora uko bashoboye ngo barokore benshi ariko uko igihe gitambuka ni ko amahirwe yo gusanga hari  abagihumeka agabanuka.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal witwa  Pushpa Kamal Dahal  yahise atumiza inama y’Abaminisitiri igitaraganya kandi asaba inzego zose gukorana kugira ngo batabare bariya bantu uko bishoboka kose.

Bivugwa ko mu bantu bari bari muri iriya ndege, abagera kuri 53 ari abanya Nepal.

Abandi ni abo mu Buhinde, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Ireland, Australia Argentine n’u Bufaransa.

Nepal ni igihugu gito kiri mu Majyaruguru y’u Buhinde

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version