Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi Zaturutse Muri Libya Zabimburiye Izindi Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impunzi Zaturutse Muri Libya Zabimburiye Izindi Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda

admin
Last updated: 10 March 2021 4:40 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 byakomereje mu nkambi z’impunzi, haherewe ku zakiriwe ziturutse muri Libya.

Ni gahunda ikomeje yo gukingira abantu bari mu byiciro biri mu byago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira isi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje iti “Uyu munsi gukingira COVID-19 mu nkambi z’impunzi byatangiriye ku bakuwe muri Libya bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora bategereje kujya gutura mu bindi bihugu byabahaye ubuhunzi ndetse n’abakozi bakora muri iyi nkambi.”

“Gukingira COVID-19 bizakomereza mu zindi nkambi z’impunzi hagendewe ku byiciro byugarijwe kurusha ibindi n’abari muri gahunda yo kwimurirwa mu bindi bihugu. U Rwanda rwiyemeje gukomeza gufasha impunzi binyuze muri gahunda zihari z’iterambere.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza kuri uyu wa Kabiri hamaze gukingirwa abantu 220.000 bahawe urukingo rwa mbere, bagomba guhabwa ebyiri nk’uko amabwiriza agenga inkingo za Pfizer/BioNTech na AstraZeneca/Oxford abiteganya.

Mu bakingiwe harimo abantu barenga 11.000 barimo abamotari, abatwara imodoka z’abagenzi, imfungwa n’abagororwa n’abagize Urwego DASSO.

Kuri uyu wa Gatatu igikorwa cyakomereje mu mpunzi n’abasheshe akanguhe, aho abaganga babasanga ku bigo nderabuzima bibegereye.

Mu bakingiwe ku ikubitiro harimo impunzi n’abasaba ubuhungiro 197 bavanywe muri Libya hamwe n’abakozi 154 bo mu nkambi ya Gashora.

Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2020 byabarwaga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 164.000 ziganjemo izaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi zicumbikiwe mu nkambi esheshatu za Gihembe, Kigeme, Kiziba, Mahama, Mugombwa na Nyabiheke, n’iziri mu mijyi ya Kigali na Huye.

Bakingiwe haherewe ku byiciro bifite ibyago kurusha ibindi
TAGGED:COVID-19Libya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 240 B’u Rwanda Boherejwe Mu Butumwa Muri Sudan Y’Epfo
Next Article Côte d’Ivoire Yapfushije Minisitiri w’Intebe Wa Kabiri Mu Mezi Umunani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?