IMPURUZA: Nkongwa Idasanzwe Yagarutse Mu Rwanda

Kuri X, Dr Patrick Karangwa yatangaje ko mu mirima imwe n’imwe mu Rwanda hari kugaragara icyonnyi bita Nkongwa IDASANZWE. Ni icyonnyi gifife ubushobozi bwo kona imyaka kikayitsemba 100%.

Mu butumwa bwe, Dr Karangwa ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, avuga ko n’ubwo hari abahinzi bamwe bazi uko kiriya cyonnyi kirwanywa, ariko hari abandi batarabimenya bityo ko abagoronome bagombye kubaba hafi kugira ngo bashobore kugihashya.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko nkongwa idasanzwe( mu Cyongereza bayita Fall Armyworm) yamaze kugaragara mu bice by’i Nyabihu no muri Musanze.

Iyi mpuruza itanzwe mu gihe hirya no hino mu gihugu, abahinzi bari mu bikorwa byo kubagara ibigori bongeramo ifumbire mvaruganda yatanzwe na Leta y’u Rwanda ngo ibunganire.

- Kwmamaza -

Ni imirimo iri mu rwego rwo gukenura cyangwa gufata neza ibihingwa hagamijwe kongera umusaruro kuri Hegitari imwe.

Mu mwaka wa 2017, iki cyonnyi cyahombeje Abanyarwanda benshi bari bahinze ibihingwa bitandukanye byiganjemo ibigori.

Icyo gihe yatahuwe bwa mbere mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ibigori n’amasaka nibyo byari byibasiwe.

Mu mwaka wa 2020 nabwo nkongwa yavuzwe mu Rwanda.

Iyo iki cyonnyi kitarwanyijwe hakiri kare gituma imirima irumba kandi kurumbya ibigori akenshi biba bivuze kongera inzara mu baturage.

Ibigori nibyo ikunze kwibasira

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikunze kubwira itangazamakuru ko kimwe mu bitubya umusaruro mbumbe w’u Rwanda ari izuba ryumya imyaka.

Nkongwa iramutse igeze henshi mu Rwanda yaba ije gusonga abahinzi n’ubundi bari bamaze ibihembye by’ihinga byinshi barumbya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version