Imvura Yatumye Umukino Wa Gasogi United Na APR FC Usubikwa

Umukino waje guhagarara kubera imvura nyinshi(Ifoto@UMUSEKE.RW)

Ahagana saa moya n’igice y’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu, taliki 19, Ukwakira, 2024, imvura iremereye yaraye itumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

Uyu mukino ariko wari watangiye utinze kubera ko moteri icanira Kigali Pelé Stadium yari yanze kwaka.

Iyi mashini kandi ntiramara igihe kirekire iguzwe ngo ijye imurikira iyi stade nayo itaramara imyaka ine.

Nyuma y’uko umukino utangiye imvura yarushagaho kuba nyinshi kugeza ubwo amazi yirekaga mu kibuga.

Ubwinshi bw’amazi bwatumye umusifuzi ategeka ko abakinnyi bava mu kibuga kuko amazi yari yamaze kuba menshi.

Icyakora mbere y’uko umupira uhagarikwa, abasifuzi ndetse na ba kapiteni b’amakipe yombi bafashe ballon bazenguruka ikibuga bagerageza kudunda umupira ngo barebe ko wakomeza gukinwa.

Bamaze kubona ko utidunda, banzuye ko umukino uhagarara.

Ni icyemezo cyafashwe na Komiseri w’uyu mukino.

Uyu mukino ugomba gusubirwamo bitarenze amasaha 24, nk’uko ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA abiteganya.

Wabaye uje ukurikira undi wari wabaye saa cyenda wahuje  Rayon Sports na Bugesera FC urangira Rayon iyitsinze bibiri ku busa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version