Kagame Yibukije Ba Minisitiri Bashya Akamaro Ka Minisiteri Bashinzwe

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye irahira rya Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi washinzwe ubutegetsi bw’igihugu na Dr .Mark Cyubahiro Bagabe w’ubuhinzi n’ubworizi, Perezida Kagame yabwiye abo bagabo ko Minisiteri zabo zifite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda.

Kagame yavuze ko abizeye, ko bazuzuza inshingano zabo neza ariko abasaba kuzakorana n’abo bazasanga muri Minisiteri kuko ‘utaba umuyobozi mwiza mu gihe udafite abo mukorana beza’.

Yashimiye abarahiye kubera inshingano bemeye gufata mu nyungu z’igihugu.

Avuga ko ari ibisnazwe ko Abanyarwanda aho bari hose mu mirimo yabo iyo bahamagariwe gukorera igihugu babyitabira.

Yongeye kwibutsa ko inshingano nk’izo ari ibintu bikwiriye gufatanwa ubwitonzi n’ubushishozi kuko zisaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe usiganye inyuma kandi mu buryo bwose bushobotse.

Dr. Patrice Mugenzi(ibumoso) na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe( iburyo) ubwo barahiraga

Ati: “Ni ibintu bikorwa bijyanye n’amikoro igihugu gifite cyangwa ayo gishobora gushakisha hirya no hino”.

Kagame avuga ko abantu bafata inshingano bazikunze kandi bazishoboye ariko hakaba igihe babirengaho bakaba ari bo bibanza muri izo nshingano.

Yunzemo ati: “Uwo ni umuco igihugu cyaranduye mu myaka yose, ukaba wari warabaye karande mu myaka nka 30 ishize”

Kagame avuga ko muri iki gihe bitakwihangairwa.

Gusa avuga ko abantu bahora ari abantu, hakaba ubwo hari abajya mu bintu nk’’ibyo ukabahanura, ariko akongeraho ko ubundi ibintu nk’ibyo  bitari bikwiye gusubirwamo kenshi.

Kagame avuga ko hari abahitamo gukora nabi bigiza nkana kuko haba hari ibintu bisanzwe bizwi uko bigomba kugenda.

Perezida Kagame yavuze ko Minisiteri abo bagabo barahiriye zifite uburemere ku iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Ubundi mwe murabyumva kandi mubifitiye ubushobozi, simwe gusa mukwiye gukora mwenyine ahubwo mukwiye gukorana n’abandi kugira ngo mugere ku nshingano uko bikwiye”.

Yavuze kandi ko utaba umuyobozi mwiza ngo ugire abo uyobora babi.

Mu ijambo rye, Kagame yasabye abo bayobozi gukora cyane kandi bakamenya gukurikirana ngo barebe ko n’abandi bakoze ibyo bashinzwe.

Umukuru w’u Rwanda yanenze ko hari abadakora ngo badakosa, akabanenga ko no burya no kudakora ubwabyo ari ikosa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version