Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyanzuro 8: Afurika N’u Burayi Byanzuye Ko Bigomba Kubana Mu Bwubahane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Imyanzuro 8: Afurika N’u Burayi Byanzuye Ko Bigomba Kubana Mu Bwubahane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2022 4:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite inyandiko ikubiyemo imyanzuro umunani yanzuwe nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Umwe muri yo uvuga ko igihe kigeze ngo impande zombi zubahane kuko zizaturana iteka ryose kandi ari abafatanyabikorwa.

Iriya nama yabaye hagati y’Itariki ya 17 n’iya 18 Gashyantare, 2022, ikaba yari iyobowe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Umubiligi Charles Michel na Perezida wa Senegal Macky Sall uyobora Afurika yunze ubumwe.

Imyanzuro yafatiwe muri iriya Nama ivuga ko n’ubwo hari ibibazo by’umutekano mucye mu bihugu by’Afurika kandi bimwe mu by’u Burayi bikaba bibigiramo uruhare, impande zombi zigomba kuvugurura imikoranire, zikabana mu bwubahane.

Ubu bwubahane ngo bugomba kuzagaragarira mu buryo ibihugu mu nzego nkuru zabyo ku mpande zombi byubahana, ariko bigere no ku rwego rw’abikorera n’imiryango itari iya Leta  yo muri ibyo bihugu, iyo ku ruhande rumwe ntisuzugure cyangwa ngo isuzuguze iyo ku rundi.

Ikindi ni uko muri iyi mikoranire, ari ngombwa ko ibice byombi bifatanya kugira ngo habeho iterambere ry’inzego zitandukanye harimo  iry’umugore, kurengera ibidukikije, gukurikiza amategeko no gushyiraho gahunda zirambye kandi zidaheza zigamije iterambere.

Ibi bigomba kugendana n’izamuka ry’urwego rw’ikoranabuhanga.

Indi  ngingo abateraniye muri iriya nama bemeranyijeho ni uko inkingo zigomba gusaranganywa ntiziharirwe bamwe kandi COVID-19 iri ku isi hose.

Muri uyu mujyo, Ibihugu bigize Ubumwe b’u Burayi byiyemeje ko bigiye guha Afurika inkingo miliyoni 450, umwaka wa 2022 ukazarangira zararangije gutangwa.

Uburayi kandi bwiyemeje gutanga miliyoni 425 z’ama Euro azafasha muri gahunda zo gukingira abaturage bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Abayobozi bari muri iriya Nama bemeranyije ko u Burayi n’Afurika bigomba gukorana kugira ngo ubukungu bwongere buzanzahuke bityo buri ruhande rwunguke.

Ku byerekeye umwenda ibihugu by’Afurika byari bifitiye u Burayi, impande zombi zemeranyije ko hazarebwa uburyo hagira igice runaka bisonerwa ariko, ku rundi ruhande , ibihugu bifite umwenda bikiga uko byazawishyura mu byiciro mu gihe cyemeranyijweho.

Mu kuwishyura ariko hari andi mafaranga ibihugu bikize bizaha ibibifitiye umwenda  kugira ngo bibanze byiyubake hanyuma bizagende byishyura.

Ni amafaranga atangwa mu byo abize ubukungu droits de tirage spéciaux (DTS).

Kugeza ubu ngo hamaze kwemezwa ko hazatangwa miliyari 100$ kandi izirenga 13 $ ibihugu by’u Burayi byarazemeye, ibitaragira icyo bitangaza nabyo birasabwa kubikora.

Ibigo bya Leta n’iby’abikorera byasabwe kuzakorana bya hafi kugira ngo ariya mafaranga azakoreshwe icyo yagenewe ni ukuvuga kuzanzamura ubukungu bw’Afurika.

Inkingi zizitabwaho mu ikoreshwa ry’aya mafaranga ni urwego rw’ubuzima, ibidukikije, uburezi n’umutekano.

Uburayi n’Afurika kandi byiyemeje ko bigiye gushora miliyari 150 z’ama Euro yo kuzamura ubukungu burambye ku mpande zombi mu cyerekezo cya 2030.

Aya ni amafaranga agomba gukoreshwa mu myaka umunani iri imbere.

Indi ngingo abayobozi ku mpande zombi bemeranyijeho ni ugukorana mu rwego rwo kurinda umutekano.

Aha ariko bemeranyije ko umutekano w’Abanyafurika ari bo bagomba kugena uko urindwa.

Icyakorau Burayi buzafasha mu guhugura abashinzwe kurinda umutekano ariko bureke cyangwa bugabanye kwinjira mu buryo uwo mutekano urindwa mu gihugu runaka.

Ubufatanye kandi buzakorerwa no mu mutekano mu rwego rw’ikoranabuhanga: la cybersécurité.

Ku ngingo irebana n’abimukira, imyanzuro yafatiwe muri iriya nama ivuga ko Afurika n’u Burayi bizakorana kugira ngo abimukira bava hamwe bajya ahandi bagereyo amahoro kandi ntibahutazwe gusa ngo byose bizakurikiza amategeko agenga abimukira n’agenga ibihugu ubwabyo.

Inzego zo mu bihugu by’Afurika zizafashwa gucunga imipaka yabyo ariko zinafashwe kubaka ubushobozi imbere mu gihugu k’uburyo nta cyuho cyatuma abaturage bahunga iwabo bakajya kwangara imahanga.

Ibi byose ngo bizashingira ku bwubahane hagati y’u Burayi n’Afurika.

Mu magambo avunaguye, iyo niyo myanzuro minini Afurika yemeranyijeho n’u Burayi nyuma y’Inama iherutse guhuza Abayobozi bakuru ku mpande zombi.

TAGGED:AbimukiraAfurikaBurayifeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amb Valentine Rugwabiza Yahawe Izindi Nshingano Muri UN
Next Article Imiterere y’Inzira Zigiye Gukoreshwa Muri Tour du Rwanda 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?