Inama Nkuru Y’Itangazamakuru Mu Rwanda Yakuweho

Amakuru Taarifa ifite yemeza ko Inama Nkuru Y’Itangazamakuru yakuweho. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Gashyantare, 2021 nibwo ubuyobozi bwa MHC bwahaye ubwa Rwanda Housing Authority inzu bwakoreragamo.

Inshingano z’icyahoze ari Media High Council zimuriwe muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izindi zijya muri RGB.

Abakozi ba MHC bahawe amabaruwa yo kubahagarika ku mirimo tariki 16, Gashyantare, 2021.

Inama nkuru y’itangazamakuru yari yarashyizweho n’itegeko No 18/2002 ryo ku itariki 11,05, 2002.

- Advertisement -

Muri 2002 yitwaga High Council of The Press ariko muri 2009 iza guhindurirwa izina hashingiwe ku byateganywaga mu itegeko yitwa Media High Council.

Umunyamakuru ati: Kuba uru rwego rwavuyeho  ntacyo bitwaye…

Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Panorama René Rwanyange Anthere avuga ko kuba MHC ivuyeho nta cyo bizahungabanya abanyamakuru kuko inshingano yari isigaranye zakorwa n’undi rwego.

Ati: “ Kuba ivuyeho ntacyo biri buhungabanye abanyamakuru kuko n’urundi rwego rwa Leta rwabikora. Erega n’ubundi yari isigaranye kubakira abanyamakuru ubushobozi kandi n’urundi rwego rufite itangazamakuru mu inshingano rwabikora.”

Media High Council yari ishinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru, ibyo bita ‘Capacity Building’

Yayobowe n’abantu batandukanye barimo Patrice Mulama, Emmanuel Mugisha na Peacemaker Mbungiramihigo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version