U Bushinwa Bwasoneye U Rwanda Umwenda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Bwana Hongwei Rao ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda Dr Uzziel Ndagijimana basinye amasezerano yemerera u Rwanda inkunga ya Miliyoni 60$ kandi akarusonera umwenda wa miliyoni 6$.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa buri mu ngeri zirimo guteza imbere ibikorwaremezo, uburezi n’ ikoranabuhanga.

Mu myaka mike ishize hari abayobozi bakuru b’u Bushinwa barimo Perezida wabwo Bwana Xi Jinping na Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Bushinwa .

Perezida Paul Kagame nawe yigeze gusura u Bushinwa, aganira na mugenzi we Xi uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kunozwa.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version