Indake Hamas Yubatse Ngo Yirinde Ibisasu Bya Israel Ntizisanzwe

Umunyamakuru wa Russia Today ( RT) yahawe uburenganzira budasanzwe bwo kujya gusura no gufata amashusho y’indake abarwanyi ba Hamas bubatse ngo bihishe Israel.

Zirakomeye cyane kuko zubakishije béton, zikagira ibyuma bihakonjesha cyangwa bikahashyushya.

Muri zo kandi harimo murandasi, aha bafatira amafunguro, imiti, intwaro n’ibindi byose umuntu usanzwe yakenera mu buzima bwe harimo n’imirongo ya telefoni abarwanyi ba Hamas bakoresha mu itumanaho.

Ikindi  gitangaje ni uko uyu mwobo uri muri metero 300 ujya ikuzimu.

- Advertisement -

Umwe mu bayobozi ba Hamas witwa Mousa Abu Marzouk yabwiye wa munyamakuru ko bacukuye uriya mwobo bagamije kwirinda.

Ngo ibyo kurinda abasivili ntibiri mu byo bitayeho.

Yagize ati: “ Ntabwo uyu mwobo ari uwo kurinda abasivili ahubwo ni uwacu wo kwindira ibisasu bya Israel.”

Mu mashusho ya RT kandi hagaragaramo abandi barwanyi ku ruhande bari gucukura izindi ndake ari nako iruhande rwabo hari imbunda z’amoko atandukanye.

MailOnline yanditse ko mu mwaka wa 2014 ubwo Israel yarwanaga na Hamas mu bikorwa bya gisirikare byiswe Protective Edge, hari umunyamakuru wa Hamas wafashe indi video yerekana abarwanyi bayo bari gucukura izindi ndaje.

Bumvikanaga bavuga ko bakora ‘nk’inzuki mu muzinga’ zikorana imbaraga ngo zicukure imyobo yo kuziciramo abaturage ba Israel cyangwa kubashimutiramo.

Ntibyatinze izo ndake Israel yarazisenye!

Mu ntambara Israel iri  kurwana na Hamas mu mwaka wa 2023, ifite akandi kazi ko gusenya izo ndake kandi igakora k’uburyo Hamas itazongera kugira imbaraga zo kubaka izindi.

Icyakora ni akazi kagoye ariko gashoboka.

Ni umwobo ufite ibya ngombwa byose umuntu akenera
Abarwanyi ba Hamas bavuga ko biyemeje kuzahangana na Israel iteka ryose
Iyo isenye indake zimwe na zimwe, batangira kubaka izindi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version