Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Indake Hamas Yubatse Ngo Yirinde Ibisasu Bya Israel Ntizisanzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Indake Hamas Yubatse Ngo Yirinde Ibisasu Bya Israel Ntizisanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2023 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamakuru wa Russia Today ( RT) yahawe uburenganzira budasanzwe bwo kujya gusura no gufata amashusho y’indake abarwanyi ba Hamas bubatse ngo bihishe Israel.

Zirakomeye cyane kuko zubakishije béton, zikagira ibyuma bihakonjesha cyangwa bikahashyushya.

Muri zo kandi harimo murandasi, aha bafatira amafunguro, imiti, intwaro n’ibindi byose umuntu usanzwe yakenera mu buzima bwe harimo n’imirongo ya telefoni abarwanyi ba Hamas bakoresha mu itumanaho.

Ikindi  gitangaje ni uko uyu mwobo uri muri metero 300 ujya ikuzimu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe mu bayobozi ba Hamas witwa Mousa Abu Marzouk yabwiye wa munyamakuru ko bacukuye uriya mwobo bagamije kwirinda.

Ngo ibyo kurinda abasivili ntibiri mu byo bitayeho.

Yagize ati: “ Ntabwo uyu mwobo ari uwo kurinda abasivili ahubwo ni uwacu wo kwindira ibisasu bya Israel.”

Mu mashusho ya RT kandi hagaragaramo abandi barwanyi ku ruhande bari gucukura izindi ndake ari nako iruhande rwabo hari imbunda z’amoko atandukanye.

MailOnline yanditse ko mu mwaka wa 2014 ubwo Israel yarwanaga na Hamas mu bikorwa bya gisirikare byiswe Protective Edge, hari umunyamakuru wa Hamas wafashe indi video yerekana abarwanyi bayo bari gucukura izindi ndaje.

- Advertisement -

Bumvikanaga bavuga ko bakora ‘nk’inzuki mu muzinga’ zikorana imbaraga ngo zicukure imyobo yo kuziciramo abaturage ba Israel cyangwa kubashimutiramo.

Ntibyatinze izo ndake Israel yarazisenye!

Mu ntambara Israel iri  kurwana na Hamas mu mwaka wa 2023, ifite akandi kazi ko gusenya izo ndake kandi igakora k’uburyo Hamas itazongera kugira imbaraga zo kubaka izindi.

Icyakora ni akazi kagoye ariko gashoboka.

Ni umwobo ufite ibya ngombwa byose umuntu akenera
Abarwanyi ba Hamas bavuga ko biyemeje kuzahangana na Israel iteka ryose
Iyo isenye indake zimwe na zimwe, batangira kubaka izindi
TAGGED:featuredHamasImyoboIndakeIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Idosiye Y’Umunyamakuru Nkundineza Yageze Mu Rukiko
Next Article Abanyarwanda Barasabwa Kwizigamira Ngo Bizabarinde Kwandavura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?