Indi Nama Yiga Ku Mutekano W’u Rwanda N’Afurika Yateranye

Inzego z’umutekano w’u Rwanda zongeye guterana kugira ngo zisuzumire hamwe uko umutekano w’u Rwanda uhagaze, ibiwugarije ndetse n’uko warindwa. Ni inama ariko irimo n’ibindi bihugu by’Afurika nabyo biri bufatanye n’u Rwanda kureba uko Afurika yose yahangana n’ibibazo by’umutekano biri ho muri iki gihe.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center yateguwe n’Ishuri rikuru ry’u Rwanda rya gisirikare, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira

Yiswe National Security Symposium 2022 (NSS), ikaba yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 ikazarangira taliki 20 Gicurasi, 2022.

Ihuza intiti muri politiki, intiti mu mibanire n’imitekerereze by’abantu, abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali n’abandi basirikare bakuru ariko bari ku rwego rwo hasi ya Jenerali.

- Advertisement -
Ni inama ya cyenda ibaye muri uru rwego

Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda, RDF, rivuga ko ibiganiro bariya basirikare n’abandi bakora mu nzego z’umutekano bazaganira ku ngingo zireba umutekano w’u Rwanda, uw’Akarere ruhereremo ndetse n’uw’ahandi muri rusange.

Yitezweho kuzaba ingirakamaro cyane cyane ku banyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda, RDFCSC, bakurikirana amasomo mu byerekeye umutekano.

Ni amasomo bita Masters of Arts in Security Studies’ Programme.

Bazaganira n’abahanga batandukanye  kandi bazi byinshi mu mikorere ya gisirikare babungure inama.

Ni inama ya cyenda itaguwe muri ubu buryo.

Abanyeshuri bari kwiga kuri iyi nshuro ni ab’icyiciro cya 10.

Barimo abanyeshuri 48 b’Abanyarwanda, ariko batari bonyine.

Bigana na bagenzi babo baturutse muri  Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zambia.

Bamwe mu bantu batanze ibiganiro muri iyi nama harimo na Louise Mushikiwabo, Dr Jean Paul Kimonyo, n’abandi.

Soma bimwe mu byugarije umutekano w’u Rwanda …

Ibiri Gutegurirwa Muri Kivu Y’Amajyaruguru Ku Rwanda ‘Birakomeye’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version