Infantino Na Biruta Bagiye Gufungura Ikicaro cya FIFA i Kigali

Umuyobozi Mukuru wa FIFA Bwana Gianni Infantino ari mu Rwanda aho agiye gufatanya na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta gufungura ikicaro cya FIFA mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yateranye tariki 04, Mutarama, 2021 niyo yemeje ko FIFA yagira icyicaro kidahoraho mu Rwanda.

Kuba FIFA yagira ikicaro kidahoraho mu Rwanda  ntacyo birutwaye…

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bwana Regis Uwayezu yageze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda  ko   amafaranga FIFA ibaha  iyatanga mu byiciro bitewe na gahunda y’ibikorwa biteza imbere ruhago mu Rwanda.

- Advertisement -

 Ibi bituma politiki n’igenamigambi byayo bihinduka mu myaka ine.

Icyo gihe yavuze  ko FIFA itanga $ 500 000 agenewe ibikorwa by’umwaka muri rusange, igatanga andi $500, 000 igihe hari ibikorwa by’iterambere ry’umupira byagaragajwe, akaza ari inkunga.

Ibyo ifasha ni ibikorwa 10 kimwe kikabarirwa $50,000 kugeza kirangiye.

FIFA izakorera muri iyi nzu

Mu myaka ibiri FIFA itanga $100,000 (buri mwaka ni $50,000) agenewe kugurwamo ibikoresho, itanga $200,000 agenewe ingendo n’amacumbi ku makipe y’ibihugu.

Aya  u Rwanda ruyagenera amakipe y’abakiri bato agatangwa buri mwaka.

FIFA itanga kandi $2 000,000 mu myaka ine (buri mwaka ni $500,000) azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere umupira w’amaguru ubishatse ayafatira rimwe.

Uretse ibyo kandi,  FIFA ifasha mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ba FERWAFA mu bijyanye n’amahugurwa.

Ku rubuga rwa FIFA hariho ko ibiro byayo biri mu Busuwisi ariko ikagira n’ibindi bidahoraho hirya no hino ku Isi.

 Mu bindi bihugu FIFA ifitemo ibiro bidahoraho harimo u Buhinde, Malaysia, Nouvelle Zèlande, Panama, Paraguay, Senégal, Barbados, Africa y’Epfo, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Kuri uyu wa Gatanu nibwo FIFA yatangiye gukorera mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version