Urwego Rw’Imari Mu Rwanda Ruhagaze Rute Muri Ibi Bihe?

Inzego za Banki Nkuru y’u Rwanda ziherutse guterana zisuzumira hamwe uko urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze muri ibi bihe bya COVID-19.  Zasuzumiye hamwe uko ruhagaze, inzitizi rwahuye nazo n’icyakorwa ngo zivanweho mu gihe kiri imbere.

Zasanze uru rwego rwaragerageeje kwihagararaho n’ubwo u Rwanda rwari mu bibazo byakomotse kuri COVID-19.

Mu isuzuma, abahanga ba Banki Nkuru y’u Rwanda basanze hari inzego zigomba kwitabwaho zirimo urwego rw’inguzanyo, urwego rw’imari shingiro, imikorere irambye mu nzego z’ubukungu n’izindi.

Basanze kandi urwego rw’imari mu Rwanda ruzakomeza ‘guhagarara neza’ mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari bitewe n’uko hari amafaranga Leta yizigamiye n’andi yagiye ikusanya kugira ngo azayigoboke.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko mu gihe kiri imbere ubwo ibintu bizaba biri gusubira mu buryo, urwego rw’imari ruzaza mu nzego z’ubukungu zazasubira ku murongo mu buryo bwihuse.

Bimwe mu byo Komite y’impuguke za BNR yagezeho

Muri rusange abahanga ba Banki Nkuru y’u Rwanda basanze urwego rw’imari rwarazamutse rwinjiza Miliyari 4, 310 ni ukuvuga inyongera ya 24% ugereranyije n’uko byari bimeze muri 2019.

Urwego rwagize uruhare mu izamuka ry’umutungo mbumbe w’igihugu rungana na 53% muri 2020.

Muri 2019 uru rweg rwari rwagize uruhare mu izamuka ry’umutungo mbumbe w’igihugu rungana na 12,5%.

Kuzamuka kwariya mafaranga byaturutse ku mafaranga Leta yagujije, ayinjiye mu kigega aturutse mu bashoramari  babikije muri za Banki z’ubucuruzi n’ahandi.

Urwego rw’imari iciriritse(Microfinance) rwazamutseho 11% ni ukuvuga amafaranga angana na Miliyari 356 Frw ugereranyije n’ayinjiye muri 2019.

Muri 2020 ikibazo ingo zagize ni uko abari bafite amafaranga yagumye muri za Banki kuko bitari byemewe kuva mu ngo uko byari bisanzwe, ariko nanone haba ikindi kibazo cy’uko abari bayafite nabo bananiwe kuyabitsa nk’uko byahoze mbere.

Urwego rw’ubwishingizi ( bwaba ubutangwa n’abikorera n’ubutangwa na Leta)rwazamutseho 15% ni ukuvuga miliyari 591.7Frw ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje kuko ho bwazamutse ku kigero cya 14%.

Amafaranga y’abizigamiye ay’izabukuru yazamutseho gato agera ku kigero cya 10.7% ni ukuvuga ku kigero cya Miliyari 985.6 Frw ni ukuvuga kugeza mu Mpera z’Ukuboza, 2020.

COVID-19 yatumye abaturage batabasha kubitsa cyane kubera ko imikorere itari yoroshye, ariko nanone  Guma Mu Rugo yatumye hari andi mafaranga aguma muri za Banki.

Abaturage bari barafashe imyenda muri za banki  bahuye n’ikibazo cyo kuzishyura kuko nta mikorere.

Ibi byatumye Banki Nkuru y’Igihugu iteganya uburyo bwo gutera inkunga ziriya banki kugira ngo zidafunga.

Urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga rwateye imbere…

Komite ishinzwe kubungabunga ubudahungabana bw’Urwego rw’Imari (FSC) yateranye 16-2-2021; yasanze urwego rw’imari rwarakomeje kugira imari shingiro ikwiye ndetse n’umutungo ubyara amafaranga mu gihe gito uhagije mu mwaka wa 2020.

Umubare w’abantu bakoresha telefone ngendanwa mu kwishyurana no kohererezanya amafaranga, wazamutseho 13% bava kuri 4,139,075 bagera kuri 4,688,124 mu gihe ibikorwa byo kwishyurana byakozwe hifashishijwe telefone ngendanwa byiyongereye ku kigero cya 85%.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version