Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabire Victoire Ntiyumva Akababaro Jenoside Yasigiye Abatutsi- Me Gatete Nyiringabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Ingabire Victoire Ntiyumva Akababaro Jenoside Yasigiye Abatutsi- Me Gatete Nyiringabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2021 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamategeko Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo aherutse guha ikiganiro Taarifa avuga ko iyo arebye asanga Madamu Ingabire Victoire Umuhoza atumva akababaro Jenoside yasigiye Abatutsi bayirokotse, bikaba ari imwe mu mpamvu zituma akomeza kuyipfobya,akabatoneka.

Maitre Gatete avuga ko Ingabire Victoire Umuhoza yibwira ko kubabarira umuntu waguhemukiye ari ubugwari  cyangwa kutagira ubwenge.

Kuri Gatete ariko, si ko bimeze kuko kubabarira ari ubutwari kandi bugamije kubaka kurusha gusenya.

Ati: “ Kubabarira ni ubutwari, ni imbaraga zikomeye, si ubugwari n’ubwo hari abafata abababariye kubera Jenoside bakoze nk’aho ari ubugwari bagize.”

Gatete avuga ko Ingabire yagize amahirwe asanga Leta y’u Rwanda idahora umwana ibyaha byakozwe na Se, Nyina n’abandi bavandimwe.

Abajijwe niba Ingabire Victoire nta burenganzira afite bwo gukora ibyo akora, Me Gatete yavuze ko ‘afite uburenganzira bwo kugira umutima wa kimuntu cyangwa uwa kinyamaswa’, ariko ko adafite ubwo gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze urugero rw’uko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi( Holocaust).

Ku rundi ruhande, Me Gatete avuga ko icyaha ari gatozi, ko n’ubwo ababyeyi ba Ingabire Victoire bahamijwe uruhare muri Jenoside ariko we ntayo yakoze.

Ati: “N’ubwo Se, na basaza be bakoze Jenoside kandi inkiko zabibahamije, Ingabire we ntayo yakoze.”

Ingabire Victoire Umuhoza yigeze gufungwa kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame

Ku byerekeye icyaba kimusunikira gukora ibyo akora, Gatete asanga hari abamwoshya bamushyigikiye barimo abakoze Jenoside batigeze babihanirwa, bityo bakumva ko kutabahana ari ukubura ubwenge.

Uyu munyamategeko yabwiye Taarifa ko abenshi mu bashyigikiye Ingabire Victoire Umuhoza baba hanze y’u Rwanda, bake bakaba baba mu Rwanda.

Kuri we kandi ngo abamushyigikiye baba mu Rwanda ‘ntibarenze abantu icumi(10).’ Ngo ni bake cyane!

Kuba hari abantu bashobora gushyigikira Ingabire Victoire bari mu Rwanda, Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo asanga nta gitangaza kirimo kuko ngo na Barafinda Sekikubo nawe yabonye abamushyigikira ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Bisa na wa mugani Abanyarwanda baca ngo ‘Nta murozi wabuze umukarabya’

Me Gatete avuga ko bibabaje kuba Ingabire yaraje mu Rwanda azanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho kuzana ibitekerezo byo kuruteza imbere, harimo no kurushakira abashoramari aziranye nabo iyo mu Buholandi n’ahandi mu Burayi.

Ashima ko Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko badaha agaciro ibyo Ingabire Victoire Umuhoza avuga, ahubwo bagakora bagamije kwiteza imbere, bo n’igihugu cyabo.

Nyuma yaje gushinga umutwe wa Politiki yise DALFA UMURINZI

Kurikira ikiganiro Me Gatete Ruhumuliza Nyiringabo aherutse guha Taarifa:

TAGGED:featuredGateteIngabireIngengabitekerezoJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article N’iki Gituma Victoire Ingabire Ahembera Amacakubiri N’ingengabitekerezo Ya Jenoside?
Next Article Rubavu Yashyizwe Muri GUMA MU KARERE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

You Might Also Like

Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?