Ingabire Victoire Umuhoza Yategetswe Kwitaba Urukiko

Ingabire Victoire Umuhoza.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kigali yategetse ko Victoire Ingabire arwitaba akabazwa iby’abayoboke bivugwa ko ari ab’ishyaka rye DALFA Umurinzi baregwa gushaka guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro n’ibindi byaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu icyenda bagiranye ibiganiro na Ingabire Victoire Umuhoza bavugwa mu rubanza baregwamo umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Buvuga ko Ingabire yateye inkunga abo bantu binyuze mu kubaha amafaranga no kubigisha uko guhirika ubutegetsi bikorwa hadakoreshejwe intwaro.

Ubwo iburanisha riheruka ryabaga kuri uyu wa kabiri, umucamanza yabajije impamvu Victoire agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buregerra ariko bukaba butarigeze bumubaza.

- Kwmamaza -

Umushinjacyaha yasubije ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.

Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa nawe yavuze ko ari ikibazo kuba umushinjacyaha atarabajije abo avuga ko bagize uruhare mu byaha ashinja abakiliya be ahubwo agahitamo gufunga abo yise ko ari abantu boroheje.

Mu baregwa harimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu mpera z’umwaka wa 2021.

Abo bantu bafashwe nyuma yo kwitabira amahugurwa yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha bukavuga ko bahugurwaga uburyo abantu barwanya ubutegetsi badakoresheje intwaro.

Ikindi buvuga ni uko abafashwe bose ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire rikaba ari ryo ryateguye ayo mahugurwa.

Mu baregwa kandi harimo uwitwa Sylvain Sibonama uvugwa ko ari we wari wateguye ayo mahugurwa, abo bose ariko bavuga ko batari abayoboke b’iryo shyaka kandi ko ridafite aho rihuriye n’ayo mahugurwa.

BBC ivuga ko umunyamakuru Nsengimanawe ahakana uruhare mu gutegura ayo mahugurwa yafashwe nk’icyaha kandi akavuga ko n’umunsi wiswe Ingabire Day abaregwa bashinjwa gutegura we yari kuwitabira nk’umunyamakuru.

Abaregwa bashinjwa ko bari bateguye umunsi witwa Ingabire Day uba mu Ukwakira buri mwaka aho abashyigikiye uyu munyapolitike ‘bibuka’ igihe yafungiwe.

Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha bukavuga ko na we cyangwa uwundi bazagira igihe bakurikiranwa bibaye ngombwa.

Ubushinjacyaha burega iri tsinda ryose ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko n’icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.

Banaregwa guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Gupfobya Jenoside nibyo yagaragaje akigera mu Rwanda…

Muri Nzeri, 2018 ubwo yasohokaga Gereza nkuru ya Nyarugenge.

Muri Nzeri, 2018 nibwo Ingabire Victoire Umuhoza yafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, icyo gihe akaba yari asigaje imyaka irindwi ngo arangize igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe.

Hari nyuma y’’uko Urukiko rw’ikirenga rumuhamije ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko ashimiye Perezida wa Repubulika wamuhaye imbabazi ndetse ngo iryo joro ntiyasinziriye kubera ibyishimo.

Yanavuze ariko ko atigeze asaba izo mbabazi kuko ngo nta cyaha yakoze.

Ati: “ Ntabwo nigeze nsaba imbabazi z’ibyaha ntakoze”.

Icyakora yavuze ko izo yasabye ari izo kuva muri gereza kuko yabonaga ko nta mpamvu yo kuguma mo.

Aho agereye hanze, yakomeje ibikorwa bye bya Politiki ariko inzego z’ubuyobozi zatangaje kenshi ko birimo ibigize ibyaha.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Ingabire Victoire Umuhoza yaje mu Rwanda aturutse mu Buholandi, avuga ko azanywe no kwiyamamariza kuruyobora.

Bidatinze, yagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahavugira ijambo ryarimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ari naryo ryamuviriyemo ibyaha yafungiwe kugeza ubwo Perezida wa Repubulika amuhaye imbabazi mu mwaka wa 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto