Ingabo Za DRC Na Wazalendo Bakomeje Gusatira Rubaya

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ikarita ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’imitwe yitwara gisivili yitwa Wazalendo riri gukataza rigana muri Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Intego yabo, nk’uko Radio Okapi ibyemeza, ni ugufata  uduce tw’ingenzi twa Ngungu n’umujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Rubaya.

Aya makuru aje akurikira imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, yahuje izo ngabo na AFC/M23 yabaye ku wa Gatanu italiki 26, Kamena, 2026.

Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena, umutekano wari ugikomeje kuba mubi.

Mu gace ka Kabingu, ku muhanda ujya i Ngungu mu bwami bwa Bahunde, haracyumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’izoroheje kandi no mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere niko byari bimeze.

Uburemere bw’iyo mirwano buraterwa n’uko impande zihanganye ziri gukora uko zishoboye ngo buri ruhande muri zo rube ari rwo rufata aho hantu.

Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko imirwano yatangiye kare mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo abarwanyi ba Wazalendo, bafatanyije na FARDC, batangizaga ibitero icyarimwe mu duce twinshi twa Masisi.

Icyo gitero cyanageze mu bice bimwe byo muri teritwari ituranye ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikaze, iri huriro bivugwa ko ryashoboye kwigarurira ibirindiro byinshi bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare.

Muri byo harimo agace ka Kasake, kari hafi ya Ngungu na Rubaya, ndetse n’imisozi ya Runigi na Kanyarubere mu gace ka Kibabi.

Ariko kandi, uko imirwano ihagaze biracyahindagurika kuko amakuru avuguruzanya ku byerekeye uko ibintu byifashe mu by’ukuri.

Uretse Ngungu na Rubaya, utundi duce na two turacyugarijwe n’imirwano. Harimo Kasenyi, Luke n’uduce tuhakikije mu gice cya Osso-Banyungu, aho impande zihanganye zikomeje gutuma abaturage batagoheka.

Nanone kandi, ku wa Gatanu, imirwano yanabereye mu gace ka Mindjendje muri teritwari ya Walikale, ndetse no muri Bibwe mu gace ka Bashali Mokoto muri Masisi.

Ibi bigaragaza ko imirwano ishobora gukomeza gukwira mu bindi bice by’akarere.

Ku ruhande rw’ubutabazi, kuba imirwano yongeye kubura byahungabanyije cyane ubuzima bw’abaturage, bituma ubutabazi butagezwa ku bantu benshi babukeneye biganjemo abagore, abana, abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga.

Kuba ibintu bimeze gutya muri iki gihugu, birushaho gutuma abagituye babaho mu kaga kuko igihugu cyabo kimaze iminsi kirimo na Ebola.

Ebola ni indwara yavuzwe mu  Ntara ya Ituri ituranye n’ahitwa Bundibugyo muri Uganda, ikaba yarishe abantu bakabakaba 1000 mu bihugu byombi.

Intambara, Ebola, ubukene, ibikorwaremezo bike no kuba politiki idahagaze neza, biri mu butuma abaturage ba DRC muri rusange n’abo mu Burasirazuba bwayo by’umwihariko babarirwa mu babayeho nabi kurusha abandi ku isi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *