Ubuvugizi bwa FRN buyobowe na Lawrence Kanyuka bwatangaje ko hari indege z’ingabo za DRC zagabye ibitero ahitwa Walungu mu bice bya Nyamarhege, Lulaba no muri Chulwe, i Nzibira, hose hakaba ari muri Teritwari ya Walungu.
FRN igaya ubutegetsi bwa Kinshasa ko n’ubwo buvuga ko bushaka amahoro, ku rundi ruhande, bukomeje kuba ‘gashozantambara’, bugashishikariza abaturage kugirira urwango abavuga Ikinyarwanda kandi ibyo bigatera umwiryane mu baturage.
Itangazo Lawrence Kanyuka yashyize kuri X rivuga ko uyu mutwe uzaharanira ko abaturage bo mu bice uyoboye batekana, kandi ko igihe cyose abarwanyi ba Front pour la Réfondation de la Nation bazaraswaho, bazirwanaho nta kabuza.
Uko imirwano ihagaze muri iki gihe, irerekana ko intambara iri kwerekeza muri Uvira no mu bice bituranye nayo.
Intumwa ya UN muri DRC iyoboye MONUSCO James Swan iherutse kuganira na Perezid awa FRN Joseph Kabila bitsa ku ngingo zirimo uko agahenge k’amahoro, kwita ku bavanywe mu byabo n’intambara.

